Nyuma y’iminsi irenga irindwi amaze mu buroko, umunyapolitiki utavugarumwe na Leta Bernard Ntaganda, yitabye urukiko rwa Nyamirambo, amenyeshwa ibyaha bine aregwa birimo « kurema umutwe w’iterabwoba”, « gukwiragiza amacakubiri », « ubufatanyacyaha mu gutegura imyigaragamvyo nta ruhushya abifitiye » ndetse no « guhungabanya umudendezo w’igihugu ». Bibiri muri ibi byaha akaba abifatanyije n’abantu umunani batawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Tariki 24 Kamena abantu bagera kuri 30 batawe muri yombi ubwo bari hafi ya ambasade y’Abanyamerika bitegura gukora imyigaragambyo batabifitiye uburenganzira, ibi bikaba nk’uko umushinjacyaha yabitangaje, ari uguhungabanya umudendezo w’igihugu, nk’uko tubikesha Radio BBC Gahuza Miryango.

Muri uru rubanza, Ntaganda yagaragaje ko uru rukiko rwa Nyamirambo rudafite ububasha bwo kumuburanisha, asobanura ko we nk’umunyapolitiki ukomeye mu gihugu yari akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

RNA itangaza ko umushinjacyaha yerekanye bimwe mu byari byitwajwe n’abayoboke ba Ntaganda mu myigaragambyo yo ku itariki 24 Kamena birimo ibyapa n’ibirwanisho gakondo, avuga ko Ntaganda yashatse guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Urubanza rugeze hagati rwabaye rusubitswe gato nyuma y’uko Ntaganda atangaza ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari umukuru w’ishyaka. Yaje kumenyeshwa ko muri uru rubanza ko aburanishwa nk’umuntu ku giti.

Ubushinjacyaha bwamusabiye kugumishwa mu buroko ukwezi kumwe kuri imbere mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeza.

Ntaganda usanzwe ari umunyamategeko ubwe, yahakanye ibyaha byose aregwa. Uru rubanza bikaba biteganyijwe ko rukomeza kuri uyu wa Gatatu.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5826.html

Posté par rwandaises.com