Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Colonel Diogene Mudenge, kuri ubu yatawe muri yombi ku mpamvu z’imyitwarire mibi.

Umuvugizi w’Ingabo, Lt Col Jules Rutaremara, mu kiganiro yagiranye na RNA dukesha iyi nkuru yagize ati: “Colonel Diogene Mudenge yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2010 ku mpamvu z’imyitwarire mibi ndetse kuri ubu afungiye mu buroko bwa Military Police I Kanombe. Colonel Mudenge araregwa kuba yarahohoteye umworozi, Twagirayezu Celestin, amutera ubwoba amutunga imbunda”.

Lt Col Rutaremara yatangaje ko Mudenge yaguze agace k’ubutaka na Twagirayezu, nyuma aza kureka uwo mushinga yaramaze kwishyura avansi biciye muri GOBOKA. Nyuma Twagirayezu yaje gukoresha ya mafaranga arayamara kuburyo Atari kubasha kwishyura atarabona undi mukiriya, ibyo bibaye hari hashize umwaka.

Nkuko RNA yakomeje ibitangaza, Lt Col Rutaremara yakomeje avuga ko kuwa Gatandatu Col Mudenge yanyarukiye mu rugo rw’uriya mworozi, n’uko amutwara impapuro nyuma yo kumutunga imbunda. Yangeyeho ko iperereza rigikomeza.

Col Mugenge yari amaze igihe kinini ari umuyobozi mukuru wa RURA, iki kigo kikaba gishyiraho amategeko arengera umuguzi kubirebana n’ibiciro amakompanyi akora ibijyanye n’itumanaho agenderaho, ubwikorezi ndetse n’ibindi biciro bitandukanye ku isoko.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5825.html

Posté par rwandaises.com