Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yakomerejeigikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gisagara. Nkuko bisanzwe hari imbaga y’abaturage basaga ibihumbi 60 bari babukereye kwiyumvira imigabo n’imigambi ya Paul Kagame umukandida wabo. Uyu mukandida yasabye abaturage gushishoza bakazatora umuyobozi uzi ibyo bifuza anabaha ubushobozi. Abaturage bo bakaba bifuza ko naramuka atowe yakwihutisha kubagezaho amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi.

Mu gihe cya saa sita, nibwo umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yasesekaye ku kibuga cya Ndora mu karere ka Gisagara. Akihagera yakiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi 60 bari baje kumva ibigwi bye, mu mbyino,  umudiho,  impundu n’amashyi menshi bimwamamaza. Umva uko byari yifashe. Habanabashaka Innocent nk’urubyiruko mu buhamya yatanze yavuze ko yari mu rubyiruko ruzerera ku muhanda, aza guhugurwa mu byo kwihangira imirimo, aza gucuruza, agera ku igare agura moto, ngo we n’urubyiruko bagenzi be nta wundi bahitamo kubayobora.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko kumutora ari ugushaka ko ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo kubungabunga ibidukikije  biteza imbere. Mu burezi ngo  ubusanzweho bw’ibanze bw’imyaka 9 izagera kuri 12.  Kandida Kagame yagize ati « Ibyo abanyarwanda bashaka murabizi. Bashaka amahoro, umutekano n’amajyambere. N\’abo hanze batuzi uko tutari baranyumva. Bazatumenya babishaka batabishaka. Iyo abantu bashaka gutera imbere bahitamo neza. Abanyarwanda bakwiye kwigirira icyizere, bafite ishema, bifitemo icyizere bahitamo neza. » Bamwe mu baturage bari baje kumva ibigwi bya Paul Kagame baganiriye na Radio Rwanda, bagaragaje ibyo bifuza kuri uyu mukandida. Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yigereranyije n’umushoferi mwiza uzi gutwara imodoka akaba adashobora kuyiyobya. Mu bindi azakomeza gushimangira ngo ni ukubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

John BICAMUMPAKA-GISAGARA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1036

Posté par rwandaises.com