Kuri Hotel Serena, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nyakanga, ahagana mu masaha ya saa moya z’umugoroba, Rwanda Cinema Centre yatangiye igikorwa “Rwanda Film Festival” kizamara igihe kigera ku cyumweru, aho hazaba herekanwa amafilimi atandukanye yagiye akorwa n’abantu b’ingeri nyinshi barimo n’abanyarwanda…

Filimi ya mbere yerekanywe ni “Stressed” imara iminota 7, iyi ikaba yarakozwe n’umunyarwandakazi Malika BANYONDO ndetse ikaba iri mu rurimi rw’ikinyarwanda. Filimi ya kabiri yerekanywe ni “Inside” nayo yakozwe n’umunyarwandakazi witwa Joséline UWASE, iyi ikaba imara iminota igera kuri 15.

image

Joséline UWASE wakoze film yitwa ‘Inside’

Aba bombi bakoze aya mafilimi babonye akanya ko kugira icyo babwira imbaga yari aho ku buryo bagiye bayakora, ibyabagoye n’ibindi, bakaba banashimiye Rwanda Cinema Centre yabafashije kugira ngo zirangire.

Eric KABERA ukuriye Rwanda Cinema Centre yafashe ijambo ashimira abaterankunga b’iki gikorwa benshi, aboneraho ahamagara Thierry MICHEL wakoze filimi “KATANGA BUSINESS” yari igiye gukurikiraho, uyu akaba yarakoze amafilimi nka Mobutu, Roi du Zaϊre na Congo River, akaba azwi cyane mu gukora amafilimi. Thierry Michel yaboneyeho avuga uko yakoze iyi filimi ye y’iminota 119, aho yibanda ku karere ka Katanga ko muri R.D.Congo kazwiho kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro, aho abashaka kuyasahura bahangana n’ubuyobozi burangajwe imbere na Moϊse KATUMBI uyobora Katanga ndetse nuko agerageza kurwana ku benegihugu bakora mu bucukuzi bwayo.

image

Thierry Michel wakoze film yitwa Katanga Business.

Aha yari kumwe na Eric Kabera, umuyobozi wa Rwanda Cinema Centre

image

Eric Kabera

image

Bamwe mu bari bitabiriye uwo muhango

Iki gikorwa kizakomeza mu gihe cy’icyumweru, aho hazajya herekanwa amafilimi ahantu nko kuri Shokola African Café, Hotel de Mille Collines, Heaven Restaurant, Kaminuza y’u Rwanda, Goethe Institute, American Embassy n’ahandi. Rwanda Film Festival ikaba izarangira tariki 23 Nyakanga, ibirori byo gusoza bizabera kuri Serena Hotel.

Fabrice KWIZERA

facebook