Visi perezida w’ishyaka ryita ku bidukikije mu Rwanda, democratic Green Party of Rwanda, André Kagwa Rwisereka wari warabuze guhera ku munsi wo kuwa mbere, ubu noneho umurambo we wabonetse.

Nk’uko tubikesha BBC, Ishyaka rye riravuga ko umurambo we wabonetse hafi y’ahatowe imodoka ye ejo kandi ko yapfuye bamuciye umutwe. Reuters yo itangaza ko polisi y’igihugu yemeje ayo makuru y’iboneka ry’umurambo. Umuvugizi wa polisi Supt Eric Kayiranga yatangaje ko umurambo wa Rwisereka wabonetse, iruhande rwawo hakaba hari icyuma kirekire kimeze nk’umuhoro, bikaba aricyo gishoboka kuba cyakoreshejwe mu kumwica. Nyakwigendera kandi ngo yari afite ibikomere byinshi ku gatuza, ngo umurambo ukaba wajyanywe kwa muganga.

Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri aribwo uwo mugabo yazimiye, kuko bucyeye bwaho habonetse gusa imodoka yari arimo, harimo ibyangombwa bye (indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara imodoka), imfunguzo z’iwe mu rugo n’imfunguzo z’imodoka ntaho zari zagiye, bigaragaza ko izimira rye ntaho rihuriye n’ubujura bwo kumwambura imodoka ye.

Nyuma y’iboneka ry’umurambo, Frank Habineza uyobora Green Party yatangarije Reuters ko nawe yumva afite ubwoba bwo kwicwa, dore ko ngo yagiye abibwirwa kenshi n’abantu batandukanye.

Kayonga J


http://www.igihe.com/news-7-11-5969.html

Posté par rwandaises.com