Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Nyakanga, i Bruxelles mu murwa mukuru w’u Bubiligi habereye umunsi wo gushyigikira umukandida Paul Kagame w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ibyo birori byateguwe n’abagize umutwe wa FPR-Inkotanyi baba mu Bubiligi, byari byitabiriwe n’abantu bagera kuri 200, harimo abanyarwanda n’inshuti zabo z’abanyaburayi bakunda umukandida wa FPR Inkotanyi.

Abateguye ibyo birori bagejeje amagambo anyuranye ku bari aho, babashishikariza gutora Paul Kagame banabasobanurira ibyiza by’umuryango FPR- Inkotanyi ndetse banashimira umukandida wayo ibikorwa byiza amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora. Umutegarugori uhagarariye abandi muri uwo muryango ati : Ntitwareka gutora Paul Kagame tuzi ibyiza amaze kugeza ku gihugu cyane cyane ku birebana no gshyigikira uburinganire bw’ibitsina (Gender).”

Yakomeje agira ati: u Rwanda rufite amanota meza mu miyoborere myiza, mu kugira abagore benshi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kubera Politiki nziza ya FPR Inkotanyi. Nimucyo rero tumutore. Kagame oyéeeee!!! » abari aho nabo bati : oyé oye, amashyi menshi ngo kaci kaci!!!

Bati « Kagame Paul tuzongera tumutore atuyobore indi myaka 7, ntidushikanya ko azakuba inshuro zirinenze 7 ibyo yari amaze kutugezeaho, maze u Rwanda n’abana barwo bakomeze bagire ijambo ».

Ibirori byarangiye mu gitondo, aho abantu bose batashye batabyifuza kubera umudiho ndetse n’indirimbo byabyinwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baba mu Bubiligi.

Amafoto

image

image

image

Abantu bari baturutse imihanda yose

image

image

image

Barangije baririmba bacinya n’akadiho!

Kagabo Théophile

http://www.igihe.com/news-10-20-6422.html
Posté par rwandaises.com