Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Afurika guhaguruka bagaharanira ko umugabane wa Afurika nawo ugera ku iterambere kandi abawutuye bakava mu byiciro by’abakennye cyane ku Isi.

Afurika ni umwe mu migabane ikunze kuza imbere mu kugira abaturage bakennye cyane ku isi muri raporo zikorwa n’imiryango itandukanye.

Byinshi mu bihugu bitagaragara mur izio raporo imwe mu nkingi byifashishije ni
ukubaka ibikorwaremezo birimo amazi, imihanda, amashuri, byinshi kandi byose biherekejwe n’ingufu z’amashanyarazi.

Mu kiganiro yatanze ku guteza imbere ingufu muri Afurika no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, Perezida Paul Kagame witabiriye inama ya 51 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yavuze ko Afurika nayo ifite ibishoboka byose ngo ibyo ibura ibigereho, ahubwo ko hakenewe ingufu mu kubigeraho.

Perezida Kagame yagize ati “Turambiwe ubukene n’ibidukikije bitameze neza kandi uburyo bumwe bwo guhangana n’ibyo bibazo ni ugushora imari mu nganda [….] dufite icyerekezo gishya, twatangiye gushyiramo imbaraga nk’umugabane twese hamwe, ntabwo turakererwa cyane. »

Perezida Kagame yavuze ko hari ibyatangiye gukorwa ngo abaturage bagerweho n’ingufu z’amashanyarazi, ariko ko bikwiye kwihutishwa bikabageraho vuba.

Yakomeje avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage, haba gukoresha ingomero z’amashanyarazi cyangwa ubundi uburyo burimo imirasire y’izuba n’ibindi.

Yerekanye ko hari ubushake mu bayobozi ba Afurika, gusa asaba ko hongerwamo ingufu. Yagize ati “Hari ubushake mu bayobozi, ariko dukwiye gushaka uburyo bwo kongera ingufu mu iterambere ryagezweho, kandi hari icyizere uyu munsi ko ejo hazaza tuzakora ibirenzeho.”

Yavuze ko ingufu n’ikirere gihangana n’ihindagurika ry’ibihe bizagerwaho bitewe n’intego Abanyafurika bihaye n’ibyo bafite ngo babigereho.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta we yavuze ko bishoboka ko Afurika yatera imbere, gusa asaba ko abayobozi bava mu magambo bakajya mu bikorwa.

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yavuze ko iyi nama ari amahirwe kuri Afurika, kandi ko izasiga ibisubizo by’uburyo umugabane wa Afurika wakwihaza mu ngufu z’amashanyarazi ukagira n’ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Byitezwe ko iyi nama iri kubera i Lusaka guhera kuri uyu wa Mbere izasozwa tariki 27 Gicurasi.

 

 

 

 

Perezida Edgar Lungu afungura iyi nama

 

Perezida Idriss Déby wa Chad

 

 

Perezida Kagame (hagati) Akinwumi Adesina uyobora BAD (ibumoso) na Perezida Edgar Lungu

 

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika barambiwe ubukene, abayobozi bakaba basabwa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje

 

Inama ya 51 ya BAD yitabiriwe n’abantu batandukanye

 

Hitezwe ko muri iyi nama hazavamo ibisubizo byafasha Afurika guteza imbere ingufu z’amashanyarazi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

 

 

Perezida Kagame aganira na Akinwumi Adesina
Yanditswe kuya 24-05-2016 na Ferdinand Maniraguha
Posté le 25/05/2016 par rwandaises.com