Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 29/8/2010,perezida Pieere Nkurunziza yashyizeho guverinoma nshya, akaba ariyo azakorana nayo mu ntangiriro z’iyi manda ye. Muri iyo guverinoma harimo abaminisitiri 20, 11 muri bo bakaba ari bashya.

Icyagaragaye ni uko abari basanzwe bayobora minisiteri zikomeye nk’ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, iy’ububanyi n’amahanga, iy’imari n’abakozi ba leta bagumye mu myanya yabo. Ikindi ni uko nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, icyo mu Burundi bita ‘isaranganya ry’imyanya hagati y’amoko’ (60% ku bahutu na 40% ku batutsi) ryubahirijwe. Abagore barimo ni 40% nk’uko tubikesha RFI.

Abo baminisitiri baturuka mu mashyaka 3 yabonye amajwi arenga 5% mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko aheruka. Ishyaka CNDD-FDD rifitemo abaminisitiri 13 bose, UPRONA ikagiramo 3, naho Frodebu Nyakuri ryo rikagiramo umwe. 3 basigaye nta mashyaka barimo, ariko Comissaire Alain-Guillaume Bunyoni ushinzwe umutekano, Gén Pontien Gaciyumwenge ushinzwe ubushikiranganji bwo kwivuna abansi (minisiteri y’ingabo) n’undi mugore wagizwe umushikiranganji w’ubutungane (ubutabera).

Twabibutsa ko kuwa kane ushize aribwo perezida Nkurunziza yarahiriye kongera kuyobora abarundi mu gihe cy’indi myaka 5, ukurahira kwe kukaba kwaritabiriwe n’intumwa zari zaturutse mu bihugu 20, ndetse Perezida Kagame w’u Rwanda na we yari yabyitabiriye.

Uwimana P

http://www.igihe.com/news-7-26-6951.html

Posté par rwandaises.com