Ku munsi w’ejo ku cyumweru mu karere ka Ruhango hirya no hino mu mirenge igize aka karere habereye ibirori byo kwishimira uburyo amatora yagenze neza, abanyaruhango bagatora mu mucyo no mu bwisanzure. Bakaba kandi barishimiraga kuba umukandida wa FPR Inkotanyi yaratsinze amatora.

Ibikorwa byagiye biba mu mirenge itandukanye byaranzwe no gukina umupira w’amaguru, aho hahuye utugari twagiye twitwara neza mu majonjora, ubundi tugakina final (Umukino wa nyuma).

Igihe.com yari mu murenge wa Kinazi, umwe mu mirenge igize akarere ka Ruhango. Hakaba hari habaye naho ibirori byo kwishimira Intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi, hamwe no kwishimira ko amatora yagenze neza mu mucyo no mu bwisanzure.

Mu bikorwa byaranze umunsi w’ejo hakaba harimo umupira w’amaguru wahuje utugari 2 twatsinze ku geza ku mukino wa nyuma ari two Burima na Rubona, Burima ikaba yaratsinze ibitego 2 ku busa bwa Rubona.

Nsengiyumva John ni umwe mu bari bitabiriye ibikorwa by’uyu munsi, ku bwe ngo kuba muri uyu murenge nta mvururu cyangwa umutekano mucye waharanzwe mu bihe by’amatora ni ikintu cyo kwishimra. Ati « Abantu baratoye, batora nta ubahagaze hejuru, kandi batoye umukandida ufitiye igihugu akamaro, u Rwanda n’abanyarwanda bakeneye, umugabo w’ukuri, nta wundi utari Paul Kagame. »

image

Ngiyo imirenge igize akarere ka Ruhango na Kinazi irimo

Naho Bwana Jean Paul Nsanzimana, ni Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, kubwe ngo kuba abanyakinazi bari bishimye bagatera n’agapira, nuko batoye mu mahoro, kandi bagatora umukandida ubaha amahoro. « None se iyo badatora amahoro, ubu baba bayafite, ntibajyaga no kubasha gukina uyu mupira. » Nsanzimana akaba yaratangaje kandi ko imitwe ya Politiki yabashije kuhaza yose yahawe urubuga, ngo PPC ni yo itaraje, kandi ntibamenyeshejwe impamvu yayo.

Bwana Nsanzimana akaba yaraboneyeho gusaba abanyakinazi, kuzirikana ko nubwo amatora yarangiye mu mahoro, ubu hakurikiyeho umwanya wo gukora bagakura amaboko mu mifuka bagakora. Ibi bikazatuma babsha kwiteza imbere, ntibumve ko gutora neza bihagije, ahubwo bagomba no kubaka ejo hazaza.

Naho Madame Nikuze Denise, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango, na we wari witabiriye uyu munsi, akaba yaratangaje ko nyuma y’aya matora, hari gahunda yo gukora kurushaho, bityo imirenge yose igize akarere ka Ruhango ikabasha gutera imbere hakurikijwe ibikenewe kurusha ibindi. Nyuma yo gukina uyu mupira hakaba harakurikiyeho ubusabane. Maze basangira ku kinyobwa cyari cyateguwe.

Uyu murenge wa Kinazi by’umwihariko ukaba ukungahaye ku butaka bwera cyane imyumbati. Hakaba hari kubakwa uruganda rutunganya imyumbati rw’ikitegererezo mu karere.

Moise T.http://www.igihe.com/news-7-26-6956.html

Posté par rwandaises.com