Muri weekend imwe yo mu mpera z’ukwezi gushize ubwo inyeshyamba za FDLR zagabaga igitero muri kamwe mu duce dutuwe n’abaturage mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, zasize zifashe ku ngufu abagore 150, ibi bikaba byaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango itabara imbabare kuri iki Cyumeru.

Utwo duce twagabwemo igitero duherereye hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu gace ka Walikale. Umuvugizi w’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe gutabara imbabare, Stefania Trassari, akaba atangaza ko muri ako gace gufatwa ku ngufu kw’abagore ari ibintu bikunze kubaho cyane bitewe n’ukuntu gakunze kwibasirwa na FDLR.

Nkuko tubikesha The New York Times, Trassari atangaza ko iki gitero kirengeje ubukana ibisanzwe bigabwa muri ako gace n’inyeshyamba ngo bitewe n’umubare w’abahohotewe ngo n’uburyo wasangaga umugore umwe afatwa ku ngufu n’abagabo barenze umwe icyarimwe.

Tariki 30 Nyakanga, inyeshyamba zitwaje intwaro nibwo zinjiye mu mu gace gatuwe n’abaturage kitwa Ruvumbi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango International Medical Corps, Will F. Cragin, avuga ko yigereye muri ako gace nyuma y’icyumweru habereye iryo bara, yagize ati: “Babwiye abaturage ko baje mu ngo zabo kugirango babagaburire ndetse banaharuhukire, babahumuriza bababwira ko badakwiye kugira impungenge. Ijoro riguye, hahise haza irindi tsinda ry’inyeshyamba ziri hagati ya 200 na 400 nazo zitwaje intwaro”.

Cragin akomeza avuga ko bamaze kuba benshi muri ako gace, bahise batangira igikorwa cyo gufata ku ngufu abagore bahereye ruhande, yongeraho ko benshi mu bagore bagiye bafatwa ku ngufu n’abagabo hagati ya 2 na 6 icyarimwe.

Cragin akomeza agira ati: “Izo nyeshyamba zafataga abagore zikabajyana mu bisambu cyangwa mu mago yabo, ubundi zikabakorera ibya mfura mbi imbere y’abana babo n’imiryango yabo”, ngo iyo muri ako gace imodoka yahitaga barihishaga.

Avuga ko byakomeje gutyo kugeza tariki ya 3 Kanama, ubwo umwe mu bayobozi bo muri ako gace yahanyuraga agasanga hari kubera ibara, abona gutabaza.

Trassari avuga ko nyuma yaho Umuryango w’Abibumbye waje abagore bakorewew ibya mfura mbi, usanga bagera ku 150.

Foto: Le Monde

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6819.html
Posté par rwandaises.com