Perezida Paul Kagame yavuze ko Nelson Mandela yumvise ko politiki yo guhangana n’ivangura idindiza umubano mwiza mu baturage n’iterambere, asaba ko mu gihe hizihizwa isabukuru ye y’imyaka 100, biba umwanya wo gutekereza ku murange yasize n’igisobanuro cyawo uyu munsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama yiga ku Mahoro ku Isi yitiriwe Nelson Mandela, yabaye mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 100 Mandela yagombaga kuba yujuje iyo aba akiri ku Isi.

Yabereye i New York mbere y’Inama Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.

Mandela yitabye Imana ku wa 5 Ukuboza 2013, icyo gihe yari afite imyaka 95. Yatabarutse nk’intwari yarwanyije ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo, rizwi nka ‘Apartheid’.

Kurwanya ivangura kwe kwatumye abazungu bamufunga mu 1964, aza gufungurwa amazemo imyaka 27 ndetse aza gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko isabukuru ye y’imyaka 100 ari umwanya mwiza wo gutekereza ku murange yasize nk’uwaharaniye ubwigenge muri Afurika, n’igisobanuro cyawo uyu munsi.

Yagize ati “Nelson Mandela yumvaga neza ko politiki yo guhangana n’amacakubiri bidindiza imibereho n’iterambere ry’igihugu.”

“Nubwo ibikomere byari bikiri bishya, yaharaniye kwerekana ko ububabare yanyuzemo kimwe n’abandi Banyafurika y’Epfo batabarika, bushobora kwerekezwa mu kubaka ahazaza heza h’igihugu.”

Yavuze ko ubwo butari ubutumwa bworoshye ariko Perezida Mandela yari umuyobozi nyawe n’icyitegererezo mu gutanga ubutumwa.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda, amateka yacu ababaje natwe yanatwigishije akamaro k’ubumwe no kutagira uwo usiga inyuma mu bwiyunge no kubaka igihugu.”

“Duharanira ko abaturage bose bagira uburenganzira n’amahirwe bingana kandi bose bagira uruhare mu mu guhindura icyerekezo cy’igihugu cyacu mu buryo bufatika. Iyo migirire yadufashije kugarura icyizere mu nzego za leta ndetse n’abantu ku bandi.”

Perezida Kagame yavuze ko politiki idaheza itazazanira inyungu Afurika gusa cyangwa ibihugu bikiva mu ntambara, kuko nk’uko byagaragaye, ubumwe bw’igihugu ari ingirakamaro aho ariho hose ku Isi.

Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe yo kuba twaragize urugero rwa Nelson Mandela kugira ngo rukomeze kutwibutsa uku kuri kw’ingirakamaro.”

Kuri uyu wa Mbere kandi ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, nibwo hamuritswe ishusho ya Mandela, mu muhango wanitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Ifatwa nk’ikimenyetso kizahora cyibutsa umuryango mpuzamahanga ku ruhare rwe mu guharanira kugira Isi nziza.

Ni ishusho ifite uburebure bwa metero 1.8.

 

 

 

 

 

 

 

Hatashywe ishusho ya Mandela ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, mu muhango witabiriwe na Perezida Cyril Ramaphosa (ibumoso) n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres (iburyo)
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-umurage-nelson-mandela-yasigiye-isi
Posté le 25/09/2018 par rwandaises.com