Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye  inama ya AfleximBank imaze iminsi ibera mu Rwanda yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abayifitemo imigabane n’abandi bafatanyabikorwa.

Mw’ ijambo yagejeje ku bitabiriye iri nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yavuze ko hashize imyaka isaga 20 Afleximbank ikusanya amafaranga yo gutera inkunga imishinga y’ iterambere kdi igira uruhare mw’ iterambere no kwigenga kw’ Afurika.

Umukuru w’igihugu yavuze ko inzira ikiri ndende kdi hakiri akazi kenshi ko gukora  kugirango abanyafurika bateze imbere ubuhahirane hagati yabo kandi bazamure ikigero cy’ubucuruzi bukorerwa hagati y’ibihugu by’Afurika ubwabyo usanga buri  ku kigero cyo hasi ya 15%.

Yavuze ko Afurika igomba guhagarara ishikamye muri iki gihe hagenda habaho impinduka zinyuranye mu bijyanye n’ubukungu.

Umukuru w’ igihugu avuga ko akenshi afurika itabonera inyungu mu gushaka gukorana ubucuruzi n’ibindi bice byo kw’isi.

Perezida wa Repubulika avuga ko Afurika ikeneye gutera imbere mu bijyanye n’ inganda, akaba ariyo mpamvu ibihugu by’ Afurika bigomba guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo,  bigaharanira gushora imari hagati yabyo kdi bikubaka ibikorwaremezo bihuriyeho kugirango byoroshye urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibintu ku mugabane w’ Afurika.

Akaba yasoje ashima services nziza Afleximbank ikomeje kugeza ku banyafurika, kandi za leta n’abikorera barasabwa kubyaza umusaruro  uburyo bwashyizweho na Afleximbank.

http://www.rba.co.rw/post/Perezida-Kagame-yasabye-ibihugu-bya-Afurika-gukuraho-imbibi-mu-buhahirane

Posté le 03/07/2017 par rwandaises.com