Madamu Jeannette Kagame yagejeje impanuro ku bashakanye, by’umwihariko abwira abagabo ko abagore babo ari nk’ubusitani bakwiye guhora buhira kugira ngo babe ab’igikundiro bashimwa na bose.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Convention Centre, mu kiganiro kihariye yagiranye n’abayobozi bakiri bato bitabiriye inama yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship, mu rwego rwo gusengera igihugu, guhugurana no gushima Imana byabaga ku nshuro ya gatanu.

Ni ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Kubaka umuryango muzima nk’ishingiro kamere ry’igihugu kizima’. Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarenga 300 bari kumwe n’abo bashakanye.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho, ni ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda, ku buryo bigera n’aho zimwe mu ngo zisenyuka.

Madamu Jeannette Kagame yasangije abitabiriye ibiganiro bimwe mu byo yasomye mu nyandiko yanditswe na Michelle Obama yise ’Hardcore Truth about Marriage’, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’ Ukuri kw’ingenzi ukwiye kumenya ku mubano w’abashakanye’.

Yabwiye abagabo bashatse ko impamvu hari abashobora kuba babona bagore b’abandi basa neza, bizihiwe ari uko hari umuntu ubakunda kandi akabitaho.

Ati “Ubusitani butoshye ni ubwuhirwa. Aho guhora urangariye inyuma y’uruzitiro aho ubusitani butoshye. Utangire wuhirire ubusitani bwo mu rugo rwawe kandi ubikore kenshi. Nta mugabo utamenya gushima no gukunda umugore mwiza ariko bisaba umugabo nyakuri kugira ngo ahindure umugore we uw’igikundiro kandi ushimwa na bose”.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagore kwirinda gusuzugura imbaraga z’ururimi n’amagambo batura ku ngo zabo, abibutse ko ururimi rufite ububasha bwo kububakira cyangwa kubasenyera.

Ati “Ntukiyemerere gukoresha ururimi rwawe uvuga nabi umugabo wawe,haba uko agaragara,icyubahiro cye ndetse n’imiromo akora&yifuza gukora.Wemerere Imana ikoreshe ururimi rwawe mu kubaka umuryango wawe,guhimbaza ibyiza by’uwo mwashakanye no kumusabira umugisha”.

Imibare y’inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Ugushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ubwikubwe bw’inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Imibare igaragaza ko mu 2016 ingo zatandukanye zari 21, mu 2017 ziba 69; yerekana ko gatanya zikubye inshuro 62 bingana na 6,200% mu myaka itatu ishize.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibibazo bya mbere biri mu muryango ari ukunanirwa guhuza inshingano zo kuba umubyeyi n’indi mirimo yiyongeraho no kwita kuwo mwashakanye, akavuga ko usanga ibi bituma bamwe mu bakiri bato bagira impungenge zo gushinga ingo.

Yagaragaje ko iyo umuntu asubiye mu mateka ya kera usanga abantu barasezeraga umugeni bamubwira ko ahantu agiye ari heza ariko uyu munsi umuntu ugiye gushaka bamutera ubwoba, bakanamubwira ko umugabo ari umwana w’undi.

Yagize ati “Ubundi gushaka byabaga ari ibintu byiza, dukwiye gusubira mu mateka tukajya kuvoma muri za ndangagaciro harimo no kudahemuka. Ubundi byari igisebo kumva ko umuntu yahohoteye uwo babana, kuba uyu munsi ari ibintu bisa nk’aho twahaye intebe sibyo, ngira ngo turazira amateka twabayemo twagiye tuvana mu mahanga, naho ubundi kera mu gihe abakuru batonganye birindaga kubikorera imbere y’umwana.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari ibindi bibazo ubona ko biri mu muryango bikwiye kurwanywa, birimo abantu bashakana ariko ntibashake kuva mu buzima bari barimo mbere, ndetse n’abantu bakigendera mu mitungo bibwira ko ari bwo urugo ruba rwiza.

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku bijyanye n’abumva ko urugo rwiza ari urufite imitungo, agaragaza ko ibi atari ko bimeze.

Yagize ati “Si bariya bafite biriya bameze neza, ubundi murabanza mugatekana ibindi byose byubakira kuri uwo mutekano muba mufite, tugomba no kwitekerezaho kuko hari abantu bakunda kwigereranya n’abandi, ugasanga umuntu yigereranyije n’umuturanyi, umugore akigereranya n’undi”.

Uko umuryango nyarwanda wongeye kwiyubaka

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango nyarwanda muri rusange wari warasenyutse, kuwubaka bisaba ubuyobozi bushyize hamwe.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bicaye bagahuza umurongo wo kongera kwiyunga no kwishakamo ibisubizo, babikora mu byo benshi hirya no hino ku Isi bumvaga ko bitazashobokaga.

Agira ati “Kuvuga umuryango birakomeye nyuma y’amateka twanyuzemo, umuryango ntabwo wariho, igihugu cyakoze byinshi ariko twagize amahirwe yo kugira ubuyobozi bwaduhaye umurongo tuwugenderamo, icyagaragaye nyuma y’ibyo bibazo byose ni uko wasangaga inzego zose zari zaratatiye inshingano zazo ku buryo n’ababyeyi bagombaga guhekera igihugu cyabo bagihekuye, bivuze ko ibyo twari dusigaje byari ugusana igihugu.”

Yatanze umukoro ko bakiri bato b’uyu munsi bagomba gutegura icyerekezo 2050 ku buryo umuryango nyarwanda uba umuryango ukomeye, ahagaragaye ikibazo kandi mu muryango hose kikajya kivugwa mbere.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Eric Munyemana, yavuze ko abantu bagomba kumenya uko babanye n’abo bashakanye uyu munsi, bakamenya ko uko urugo rwabo rumeze banafite inshingano yo kuzatuma u Rwanda ruzagira umuryango muzima imbere.

Yagize ati “Ngomba kureba uko mbanye n’umugore wanjye n’abana banjye, mbese uko urugo rwanjye rumeze, rufite ingaruka mu gihe kiri imbere h’iki gihugu, ni inshingano ikomeye kuko ndabazwa byinshi ku gihugu cyanjye uko kimeze uyu munsi ku bw’ejo hacyo.”

Abashakanye bagirwa inama yo kwihanganirana mu gihe havutse ikibazo batumvikanyeho, umuti ukaba kwicara bagashaka icyateye icyo kibazo kandi bagafatanya gushakana igisubizo.

Ubanza ibumoso, Pastor Barbara Umuhoza wari umuhuza w’amagambo, uwa kabiri, Emmanuel Kwizera, ukora muri AEER muri Kenya, Madamu Jeanne D’Arc Umulisa, washinze gahunda yigisha abari n’abategarugori kwihangira imirimo, Pastor Liz Bitorwa uyoborora urubyiruko muri Noble Family Church na Chaste Uwihoreye, umuyobozi wa Uyisenga ni Imanzi

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abashakanye ko umubano mwiza uharanirwa

Umuvugabutumwa Lambert Bariho ni umwe mu batanze ikiganiro

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kwimakaza umuryango mwiza

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho, Eric Munyemana

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi biganiro byateguwe na Rwanda Leaders Fellowship

Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Mutesi Jolly bitabiriye ibi biganiro

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa muri ibi biganiro

Umuhanzi Jules Sentore yari akurikiye ibi biganiro byatangiwemo impanuro nyinshi

Umuhanzi Yvan Buravan akurikiye ibiganiro

Ange Kagame (hagati) yishimiye ibi biganiro

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore yitabiriye ibiganiro byagarutse ku muryango muzima ukwiriye u Rwanda

Umuhanzi Social Mula akurikiye ibiganiro byatanzwe ku kwimakaza umuryango mwiza

Umuhanzi Mani Martin yakurikiye ubutumwa bw’uko umuryango mwiza w’abashakanye udapfa kubaho

Amafoto: Niyonzima Moise

Yanditswe na Habimana James Kuya 11 Mutarama 2020