Nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rutangije iperereza ku basirikare bakuru 20 b’Abafaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Leta y’u Bufaransa yatangaje ko ifite ubushake mu ikurikiranwa ry’abagize uruhare muri Jenoside.

Kuwa 21 Ugushyingo 2016, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza yamenyesheje Jean-Claude Marin, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, ubusabe bw’ubufatanye muri iri perereza dore ko n’u Rwanda rwagiye rubikora ubwo ubutabera bw’u Bufaransa bwakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ibaruwa y’u Rwanda ngo yageze kuri Minisiteri y’Ubutabera y’u Bufaransa, nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubucuruzi n’amahanga, iterambere ry’ubukerarugendo n’Abafaransa baba mu mahanga, Matthias Fekl.

Ati “Ubwo busabe bw’ubutabera bw’u Rwanda bwoherejwe muri Minisiteri y’Ubutabera ngo busuzumwe. Ku ruhande rwacu ntacyo duhamagariwe kubivugaho.”

Yakomeje agira ati « U Bufaransa bwiyemeje gukurikirana butizigamye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside. Uretse gufasha Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ubutabera bw’u Bufaransa bwakatiye abantu benshi kandi buri gukurikirana n’izindi dosiye nyinshi z’abakekwa.”

Yakomeje avuga ko uburemere bw’ibyaha byakorewe mu Rwanda muri Jenoside bwibutsa ubutabera ko bugomba gutangwa mu buryo butabogamye kandi buhamye.

Iperereza rigiye gutangira rizakorwa hagendewe ku makuru yamaze gukusanywa aho aba basirikare bagomba gusabwa ibisobanuro ku byo bakekwaho kugira ngo harebwe niba bashyikirizwa inkiko.

Muri iyo baruwa ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwohereje irasaba ubufatanye bw’ubutabera bw’u Bufaransa kugira ngo “abakozi b’ibiro by’ubushinjacyaha by’u Rwanda, kuri Ambasade y’u Rwanda i Paris, bazakoreshe ibazwa abasirikare 20 b’u Bufaransa bari mu butumwa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 29 Ugushingo rivuga ko “mu gihe iperereza rikomeza, abandi bayobozi cyangwa intumwa za Guverinoma y’u Bufaransa bashobora kuzasabwa gutanga amakuru yafasha ubushinjacyaha.”

Ubushinjacyaha bwatangaje ko abasirikare 20 bagiye gukorwaho iperereza, bamenyeshejwe binyuze mu nzira zemewe, ndetse ko bwizeye koroherezwa n’uruhande rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa kugira ngo iperereza rigende neza.

Iri perereza ryemejwe rikurikira urutonde rw’abasirikare bakuru 22 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kuwa 31 Ukwakira 2016.

Ni urutonde rwakozwe hagendewe kuri raporo zitandukanye zigaragaza uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na Komisiyo Mucyo yasoje imirimo yayo igaragaje abayobozi bakuru 13 b’u Bufaransa n’abasirikare 20 bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, aherutse kugirana n’abanyamakuru, yari yavuze ko mu gihe cya vuba u Rwanda rugiye gushyira ahagaragara amakuru yose yerekana uruhare rw’abanyepolitiki n’abayobozi b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Naho ku bijyanye no kugeza imbere y’ubutabera Abafaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mushikiwabo yari yavuze ko bizakorwa mu bushishozi hirindwa amakosa yakozwe n’Umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière mu 2016.

Ati “Kugira ngo tuzabashe kugera ku mpapuro zifata abantu, hari inzira binyuramo keretse ushatse kuba nk’umucamanza Bruguière, niwe wabyutse afunga amaso ahitamo amazina y’abantu arega ko bagushije indege ariko ubundi mu mikorere myiza y’ubucamanza, umuntu urabanza ukamukoraho iperereza ukamumenyesha, ukamuha umwanya wo kukubwira amakuru afite hanyuma izindi nzego z’ubutabera na zo zigakurikiraho.”

Inkuru bifitanye isano: Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubucuruzi n’amahanga, iterambere ry’ubukerarugendo n’Abafaransa baba mu mahanga, Matthias Fekl
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-ububanyi-n-amahanga-y-u-bufaransa-yakomoje-ku-iperereza-ryatangiye
Posté le 01/12/2016 par rwandaises.com