Urukiko rukuru rwa repubulika kuri uyu wa mbere rwemeje ko ruzasoma urubanza rw’umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo, Uwimana Agnès, mu cyumweru gitaha, umunsi umwe nyuma y’amatora ya perezida wa repubulika ateganyijwe tariki 9/8/2010.

Mu byumweru 2 bishize, urukiko rwa Nyarugenge rukaba rwari rwategetse ko uwo munyamakuru amara iminsi 30 mu maboko y’ubutabera, mu gihe ubushinjacyaha bwari bucyegeranya ibimenyetso birushijeho ku byo bumushinja, harimo kuba we n’uwo bakorana Saidath Mukakibibi barashyize mu kinyamakuru Umurabyo inyandiko isebya umukuru w’igihugu, aho ubushinjacyaha buvuga ko bashyize muri icyo gitangazamakuru ifoto igaragaza perezida Kagame imbere y’ibimenyetso by’abanazi. Ikindi baregwa nk’uko tubikesha RNA, ni uguteza impagarara muri rubanda, guhembera irondakoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kubasabira gufungwa, ubushinjacyaha bwavugaga ko abo bagore 2 ari ikibazo kuri sosiyete nyarwanda, ngo ibyiza akaba ari uko baguma mu gifungo. Ku ruhande rw’abunganira abaregwa ho bavugaga ko abakiliya babo nyuma yo gufatwa bamaze igihe kirenga amasaha 72 yagenwe mu maboko ya polisi, kandi ko hari ibimenyetso byirengagijwe.

Nyuma y’aho impande zombi zijuririye Urukiko Rukuru, kuri ubu rwo rwemeje ko ruzatangaza icyemezo cyarwo tariki 10/8/2010. Ibyo bikaba bivuze ko abo bagore 2 batazitabira amatora ya perezida wa repubulika yo kuwa 9 Kanama, kuko bazaba bari muri Gereza Nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya 1930.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-6398.html
Posté par rwandaises.com