Bwana Rapp yagize ati “ twakomeje kubona raporo zitwereka ko akiri muri Kenya muri uyu mwaka wa 2010.”
Ibi bikaba bihabanye cyane n’ibyari byavuzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo, aho mu kwezi kwa Gatatu ubwo yari i Nairobi yavuze ko n’ubwo bitaramenyekana neza aho Kabuga ari, ngo atari muri Kenya kuko Kenya ariko yabyemeje ngo kandi akaba ari igihugu cy’inshuti cyo kwizerwa. Ibyo byaje gushimangirwa na mugenzi we wa Kenya Moses Watangula, ubwo yazaga mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, akaba yaranongeyeho ko uwo muherwe yajyanye imitungo ye mu Bubiligi, ngo akaba adashobora kuba muri Kenya nta mafaranga afite. Ati “ubusanzwe bizwi ko umuntu aba aho amafaranga ye ari.”
Ambasaderi Rapp yari yavuze ko muri 2005 na 2007 hari amakuru ahagije yari gutuma Kabuga afatwa, ngo ariko ntibyashobotse kubera ubwumvikane buke hagati ya Kenya na TPIR, akaba yizeye ko nyuma y’ibiganiro impande zombi zagiranye na nyuma y’itorwa ry’itegeko-nshinga rishya rya Kenya bizatuma uwo mugabo afatwa agashyikirizwa ubutabera.
Twabibutsa ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zemeye kuzahemba miliyoni 5 z’amadolari umuntu wese uzatanga amakuru yatuma uyu mugabo ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 afatwa.
Uwimana P