Buri mwaka tariki ya 21 werurwe, Ishami ry`Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n`Umuco (UNESCO) ryizihiza umunsi mpuzamahanga waharirwe guca ivangura ry’amoko. Muri uyu mwaka wa 2010 UNESCO irafatanya n`ihuriro ry‘urubyiruko ndetse n`ikipe y`umupira w`amaguru ya FC BARCELONE yo mu gihugu cya Espagne mu kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka.

Mu butumwa yageneye abatuye isi, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Madamu Irina Bakova yatangaje ko buri muntu afite uruhare mu kurandura ivanguramoko, akaba asanga iyi ntego yagerwaho ari uko inzego zose zihagurukiye rimwe zikarwanya ivanguramoko. Yasabye abantu kubana mu bworoherane.

Twabamenyesha ko kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ivanguramoko isi yose yibuka ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri tariki ya 21 Werurwe umwaka wa 1961 i Sharpeville mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubwo polisi yamishaga amasasu ku banyeshuri bakoraga imyigaragambyo mu mutuzo bamagana ivanguramoko ryabaga muri icyo gihugu. Muri uyu mwaka wa 2010 uzaba wizihijwe ku nshuro ya 50.

Ni itangazo dukesha Ubuyobozi bw’Itumanaho, Itangazamakuru n’Inyandiko muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO.

Moise T.

http://www.igihe.com/news-7-26-3659.html

Posté par rwandaises.com