Published 6 hours ago 2011/08/17 at 4:52:31 pm GMT by ·   6 Comments

Amakuru atugeraho aturutse mu Budage, aratubwira ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ishyaka rya RNC ryakoze inama mu gihugu cy’Ubudage yitabirwa n’abantu 30.

Mu bagize RNC harimo abavandimwe Gahima (Ibumoso) na Rudasingwa (hagati)

Mu bagize RNC harimo abavandimwe Gahima (Ibumoso) na Rudasingwa (hagati)/ Photo Internet

Uwaduhaye aya makuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yadutangarije ko iyi nama yitabiriwe n’abacongomani 15, n’abarundi 5 mu bantu 30 bari muri iyi nama.

Muri iyi nama ngo basabwe ko byibura buri wese yatanga byibura amaeuro 30 (agera kuri 25.000Frw), ariko aba bitabiriye iyi nama, yabereye mu nzu y’umunyarwanda utuye mu Budage, banze kuyatanga ngo kuko ari menshi.

RNC ikaba imaze iminsi ikoresha inama zo gushakisha abantu bayishyigikira muri gahunda yayo yo kurwanya leta ya Kigali.

Rwanda National Congress igizwe n’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda, riyobowe na Paul Rusesabagina, rikaba mo kandi abavandimwe Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard, Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya baherutse guhunga u Rwanda.

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2011/08/17/inama-ya-rnc-mu-budage-yitabiriwe-n%e2%80%99abacongomani/

Posté par rwandanews