Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe aha ikaze Umuyobozi wa MONUSCO Roger A. Meece (Foto/Goodman)

KIGALI – Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Jenerali James Kabarebe, ku mugoroba wo ku wa 23 Kanama 2010, yakiriye mu biro bye ku Kimihurura, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Bwana Roger A. Meece akaba n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura no kubungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO). Aba bayobozi baganiriye ku bibazo binyuranye birimo n’icyo kugarura umutekano muri icyo gihugu, aho byagaragajwe ko uhungabanywa ahanini n’imitwe yitwaza intwaro nka FDLR. Nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda James Kabarebe yagiranye na Roger A. Meece mu mwiherero, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Jill Rutaremara yatangarije abanyamakuru ko uwo mushyitsi yazanywe no kugira ngo amenyane na Minisitiri Kabarebe dore ko amaze igihe gito atangiye ako kazi muri Kongo, akaba ari ku nshuro ya mbere  ageze mu Rwanda by’umwihariko,  aho yaje kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Kongo biterwa n’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri ako Karere irimo umutwe wa FDLR.

http://www.izuba.org.rw/

Posté par rwandaises.com