Ibihumbi by’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Uganda ku munsi w’ejo bazindukiye mu gikorwa cyo kwihitiramo umwe mu bakandida bane bari guhatanira umwanya w’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda aratumenyesha ko Abanyarwanda nibura 5 000 ari bo bitabiriye aya matora yabereye ku cyicaro cy’uhagarariye u Rwanda muri Uganda, giherereye mu Mujyi wa Kampala.

Kuva ku isaha ya saa 6:30 za mu gitondo, Abanyarwanda bari baturutse mu mpande nyinshi za Uganda nibwo batangiye, bigeza naho imirongo iba miremire y’abari bategereje gukora icyo gikorwa.

Tanzania na Kenya naho Abanyarwanda bahatuye bitabiriye amatora

Mu gihugu cya Kenya hari hateganyijwe ibiro by’itora mu mijyi ibiri, Nairobi na Mombasa. Umwe mu bakozi b’ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu yatangarije The New Times ko icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu 1 500.

Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania, Madamu Fatuma Ndangiza, yatangaje ko mu Mujyi wa Dar es Salaam hatoreye Abanyarwanda bagera ku 1 000, mu gihe abandi batoreraga mu Mujyi wa Arusha uherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6535.html
Posté par rwandaises.com