Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, hibandwa ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano, politiki, ubukungu, demokarasi ndetse n’ububanyi n’amahanga.Ku kibazo kirebana n’umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, Perezida Kagame yavuze ko uwo mubano wifashe neza, kandi ko imishyikirano ikomeje kugirango Kayumba Nyamaswa na Patrick Karegeya bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha baregwa.

Ku kibazo cyabajijwe n’umunyamakuru wasabaga ibisobanuro kw’iraswa rya Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’Epfo kuri ubu, avuga ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itunga agatoki Leta y’u Rwanda kuba yararigizemo uruhare, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahakanye kugira uruhare muri iryo raswa.

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi mu Rwanda, asobanura ko Abanyarwanda bafite ubwisanzure na demokarasi ishingiye ku miterere nyir’izina y’u Rwanda, yavuze kandi ko ibihugu byateye imbere bidakwiye guhatira ibihugu bya Afurika demokarasi yabyo kuko hari byinshi bidahuriyeho.

Abajijwe isomo yaba avanye mu gikorwa amazemo iminsi cyo kwiyamamariza manda nshya ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza umuco wo guhitamo icyo bashaka n’ababayobora bagafatanya nabo, bakanamenya ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu gukumira ibibazo byabo.

Iki kiganiro hagati ya Perezida Kagame n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro, kikaba cyari kiganjemo abanyamakuru b’abanyamahanga.

Foto: Urugwiro Village

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6524.html

Posté par rwandaises.com