uri uyu wa gatatu Colonel Théoneste Bagosora kuri ubu uri kuburanira mu bujurire mu Rukiko Mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha yasabye urukiko ko Général Marcel Gatsinzi yahamagarwa akaza gutanga ubuhamya mu rubanza rwe.

Amakuru dukesha Agence Hirondelle avuga ko ubwo yaburanaga mu rugereko rwa mbere rw’urwo rukiko mu mwaka wa 2006 yari yifuje ko Gen Gatsinzi yahamagarwa ariko ntiyabigeraho, kuko Gen Gatsinzi yari yavuze ko kugirango agire icyo avuga muri urwo rubanza ari uko yafatwa nk’umutangabuhamya uri ku ruhande rw’urukiko aho kuba ku ruhande rwa Bagosora, akaba kandi yari yasabye ko yatanga ubuhamya bwe mu buryo bwa video (videoconference), atiriwe akandagira mu cyumba cy’urukiko. Urubanza rwaje kurangira nta buhamya Gen Gatsinzi atanze.

Kuri ubu Bagosora (ugomba kuburana mu bujurire mu minsi iri imbere) yongeye gusaba urukiko ko noneho Gen Marcel Gatsinzi wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo by’agateganyo hagati ya tariki 7 na 16/4/1994 mu gihe cya Jenoside yaza agatanga ubuhamya mu rukiko.

Colonel Bagosora wari umuyobozi muri minisiteri y’ingabo (directeur de cabinet) akaba afatwa nk’umuntu wari hejuru mu bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, dore ko nyuma y’urupfu rw’uwari umugaba mukuru w’ingabo no kuba nta minisitiri w’ingabo wari uhari byatumye ariwe usa nk’aho ari ku mwanya wo hejuru mu gihugu. Ibyo we akaba abihakana, aho avuga ko nta bushobozi yari afite ku gisirikare cyangwa urundi rwego.

Tariki 18 Ukuboza 2008 nibwo yahamijwe n’urukiko icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Mu bo aregwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rwabo harimo uwari minisitiri w’intebe Agatha Uwiringiyimana, abasirikare 10 ba Loni bakomokaga mu Bubiligi, n’abantu benshi biciwe kuri za bariyeri mu mujyi wa Kigali n’aho avuka ku Gisenyi, hagati y’itariki ya 6 n’iya 9/4/1994.

Icyaha cy’umugambi wo gukora Jenoside cyo yari yagihanaguweho.

Foto: The Sun

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-7447.html

Posté par rwandaises.com

facebook