Ukwezi kurihiritse Lieutenant Colonel Ngabo Rugigana (Murumuna wa General Kayumba Nyamwasa) atawe muri yombi. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, nta n’umwe mu nshuti ze cyangwa se mu bo basangiye amasano wari wamuca iryera. Nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu Umufasha we atangaje ko ntacyo atakoze ngo amubone bikananirana, ubu noneheo Se umubyara niwe uvuga ko atumva impamvu umwana we atagaragazwa. Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda baravuga ko ariho, ariko igihe cyo kujya ahagaragara kitaragera.

Ubwo Rugigana yatabwaga muri yombi, Ubuyobozi bw’Ingabo bwatangaje ko ifungwa rye ntaho rihuriye no kuba ari umuvandimwe wa Gen Nyamwasa, cyangwa se ihunga rye. Cyakora ibirego byo hari aho bihurira, kuko buri wese (Nyamwasa na Ngabo) muri dosiye ye hazamo ijambo « terrorism/iterabwoba » n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Mu kiganiro na BBC, Umukambwe Senumuha Ferediriyani Umubyeyi wa Lt Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa na Lt Colonel Rugigana Ngabo, nyuma yo kumushakisha hose akamubura, mu ijwi ririmo ikiniga yagize ati:

Senumuha: Twaragerageje birananirana, none rero numva merewe nabi, nuko mperako ndaza kugira ngo dusabe Rugigana Ngabo aho bamuhishe bamushyire hanze arebeke, acirwe urubanza, nirumutsinda …

BBC: Mwashakishije hehe?

Senumuha:Hose, Aho bafungira abasirikare hose twarahashakishije bati ngo ari hariya, ari hariya, ntituzi aho ari.

BBC:Hariho abayobozi mwavuganye nabo?

Senumuha: Bariho usibye ko…,none se tugiye kukubwira tutarabanje kubyandika?

BBC: Abo mwagerageje ni bande?

Senumuha: Ni abakoranaga nawe

BBC: Hariho imiryango ifasha mwashoboye gushakisha nayo ngo murebe ko yabafasha?

Senumuha:Hariho uwatubwiye ko ari ku Mulindi, kandi abandi ngo ni i Kanombe… Ni umwari se yaramye?

BBC:Twavuganye n’abayobozi bashinzwe Igisirikare ahongaho mu Rwanda batubwira ko kubera ibirego aregwa bikomeye, bitari byagera igihe cy’uko bamushyira ahagaragara ariko ko ahari kandi ko ameze neza

Senumuha:Ahari ate se ko abandi basirikare bagenzi be ko bafungwa …

BBC:Kubera ibyaha bikomeye aregwa, ngo ni ibyaha bidasanzwe

Senumuha:Ibyo byaha bidasanzwe se, abakoze itsembatsemba ko bajya kubareba, we yakoze ibyaha biruta itsembatsemba?

BBC:Mwaba mwaragerageje mu Miryango ifasha uburenganzira bw’ikiremwamuntu ngo murebe ko bo babafasha?

Senumuha:Nta kundi tutagerageje, twashatse ngo tumubone, kuva ukwezi kose n’indi minsi ntituramuca ijisho

BBC: Usibye Rugigana mwe mumeze mute, nta kibazo mufite?

Senumuha: … Kubwanjye ntacyo mbaye, ikindemereye ni umwana wanjye Rugigana Ngabo gusa nta kindi.

Ku ruhande ra Lt Colonel Jill Rutaremara, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yongeye gushimangira ko Lt Colonel Rugigana ariho, kandi ko aho afungiwe hazwi. Yagize ati:

Umuvugizi w’Ingabo: Nabonye no mu binyamakuru byitwa za « Red Paper » bya Uganda bitangaza ko yaba yarapfuye, ariko ndagira ngo mbabwire ko Lt Colonel Rugigana Ngabo ariho, ko atapfuye ko afunze, ariko kuba abamushaka batemerewe kumubona ntibivuze yuko yapfuye. Ariko ndagira ngo nongereho yuko mu Gisirikare gushaka umuntu ntabwo ari ukwirukanka ahantu hose, twebwe nk’Ingabo RDF twemeje yuko ariho twemeza aho ari, turanahavuga tuvuga ko afungiye i Kanombe, ariko tuvuga yuko batemerwe kumubona, ibyo rero ntaho bihuriye no kuvuga ngo yarabuze, arahari nk’uko na mbere hose twabivuze

BBC: None ukwezi kose gushize bamushakisha, kuki mutababwira impamvu mudashobora kumutanga?

Umuvugizi w’Ingabo: Ibyongibyo biterwa n’uburemere bw’icyo aregwa, bigaterwa ndetse n’imiterere ya investigation. Ni nayo mpamvu ababishinzwe bamwangiye kumubona

BBC: Umubyeyi we aravuga ati n’abaregwa itsembabwoko barabasura nkanswe we, yaba se yarakoze icyaha kirenze itsembabwoko?

Umuvugizi w’Ingabo:Ntabwo ari ukugereranya ibyaha, jyewe nakubwiye ibintu bibiri, nakubwiye imiterere ya investigation cyane cyane uko iteye n’ubwo navuze n’uburemere bw’icyo aregwa. So, bitewe na investigations abantu bashobora kuvuga ngo ntabwo aribyo kugira ngo ahure n’aba n’aba. Icyo rero ni icyemezo cyafashwe, ariko igihe kizagera Rugigana ashyikirizwe inkiko aburane nk’uko bisanzwe

BBC:Mu mategeko ya Gisirikare n’ubwo mwaba muvuga ngo murakora iryo perereza, ubundi abantu bemerewe ko bashobora kumubona ariko namwe muhari ku buryo ntacyo bishobora kwica ku miterere y’iperereza

Umuvugizi w’Ingabo: … Ntabwo bivuga ngo hari itegeko iri n’iri tugomba gukurikiza, ndagira ngo nkubwire yuko biterwa n’iperereza uko rimeze, iyo basanze ariko bimeze, ni uko nyine navuze ntabwo umuntu bamwemerera kumubona, ariko ntibivuze yuko atamubona, igihe kizanagera nawe amubone.

BBC:Impungenge zivugwa ni uko impamvu zituma mutamwerekana, ashobora kuba yarahohotewe, ngo yashyizwe ku ngoyi?

Umuvugizi w’Ingabo: Oya, ibyo ukuyeho na Rugigana nta n’abandi dushyira ku ngoyi, iyo ntabwo yaba ari impamvu, mu mikorere ya RDF ibyo ntabwo ijya ibikora.

BBC:Nk’uko muvuga muri RDF mukora, amategeko mushobora kuba mukurikiza yo kugira ngo bamwe muberekane abandi ntimuberekane, bamwe mubafunge abandi mubafungure, ayo mategeko muyasobanura mute kugira ngo abantu nk’abangaba ba Nyirimiryango babashe kubyumva?

Umuvugizi w’Ingabo:Biterwa n’ubushishozi bw’ababishinzwe, nibo bareba bagashishoza bakavuga ngo iki kirashoboka, iki ntigishoboka mu gihe runaka

BBC:Ku buryo mu rwego rw’amategeko bisobanutse?

Umuvugizi w’Ingabo:Jye ntabwo ndi Umunyamategeko, ariko ndagira ngo nkubwire yuko ababishinzwe barashishoza, mu gushishoza kwabo bikaba byashoboka yuko uyu yakwemererwa mu gihe runaka n’undi igihe runaka

BBC:Niba RDF ivuga ko ikurikiza amategeko bakaba bafunze umuntu ukwezi kurenga, ndetse na ba Gen Karenzi na Muhire barenze amezi ane bafunzwe, batagezwa imbere y’inkiko, ese ntabwo murimo murica itegeko ry’igihugu?

Umuvugizi w’Ingabo: Navuze yuko ibyo bijyana no gushishoza bikurikije imiterere itandukanye y’icyo umuntu aregwa

Ikiganiro kirambuye, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Colonel Jill Rutaremara yakigiranye n’Umunyamakuru Félin Gakwaya wa BBC, ari nawe waganiriye na Ferediriyani Senumuha, Umubyeyi wa Lt Colonel Rugigana Ngabo na Gen Nyamwasa.

John Williams NTWALI

http://www.igihe.com/news-7-11-7440.html

Posté par rwandaises.com