I

Igikombe cy’isi (Foto/Interineti)

Peter A. Kamasa

Igikombe cy’isi cyari gitegerejwe n’Abanyarwanda benshi, kuri uyu wa  mbere tariki ya 9 Nzeli 2009, i saa moya z’ijoro ni bwo cyageze mu Rwanda giherekejwe n’abasore bashinzwe kukirinda.

Iki gikombe cyikaba cyizerekanwa kuri Sitade Amahoro i Remera aho hazanakinwa umukino hagati y’abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri uyu wa kabiri 10/11/2009.

Nubwo hari hateguwe umukino hagati ya APR FC na Rayon Sport ariko uyu mukino ukaba utakibaye kuko hatabayemo ubwumvikane kuko ibyo amakipe yasaba atabibonye.

Mu rwego rwo  gifasha ikipe y’igihugu kwitegura umukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi na Chipolopolo ya Zambiya kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2009 ni yo mpamvu uyu mukino ariwe watekerejwe ubugira kabiri.

Ushinzwe itangazamakuru muri Bralirwa, Anita Munyaneza, yatangaje ko Abanyarwanda bagize amahirwe yo kubona igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere akabona ko ari byiza cyane ndetse ko abantu bakwiye kubyitabira ari benshi.

Mu kiganiro Umunyambagana w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jules Kalisa yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko nubwo uyu mukino ufatwa nk’uwo kwerekana igikombe, ikipe y’igihugu igize amahirwe menshi yo gushobora kwitegura umukino wa Zambiya uzatanga icyizere cyo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cyangwa se amahirwe agasekera Zambiya.

Iki gikombe ubusanzwe cyemerewe gukorwaho n’umwami, umwamikazi cyangwa perezida w’igihugu, bitewe n’uburyo bw’imiyoborere muri buri gihugu.

Abandi bantu nabo bake nibo bemerewe kwifotoreza kuri iki gikombe, abo ni abantu batsinze tombola yakozwe n’ikinyobwa cya Coca Cola ari nacyo kishyuye uru rugendo rw’igikombe cy’isi kugeza kigeze muri Afurika y’Epfo. Kuri ubu abo bantu ni 65.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=314&article=10350

Posté par rwandaises.com