Umujyi wa Kigali wahawe igihembo cy’indashyikirwa cyo kuba ku ruhembe rw’iyateje imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ku mugabane wa Afurika bitangwa n’Umujyi wa Diamniadio (uri mu nkengero za Dakar, umurwa mukuru wa Sénégal), ufatanije n’Ikigo gitegura ibikorwa bidasanzwe muri iki gihugu cyitwa “Special Events Senegal”.

Umuhango wo gutanga iki gihembo giterwa inkunga na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, binyuze mu nzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ibidukikije n’Iterambere rirambye, iy’Inganda n’Amabuye y’Agaciro n’iy’Iterambere ry’icyaro ndetse n’abikorera ku giti cyabo wabaye tariki 17 Gashyantare 2017.

Ibi birori byabereye mu nzu y’Ikinamico yitiriwe “Daniel Sorano”, iherereye mu Mujyi wa Dakar, byitabiriwe n’abasaga 200 barimo inzobere n’impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije, abanyamakuru ndetse n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Umuyobozi wa “Special Event Senegal”, Pape Amadou MBODJ, yatangaje ko bahisemo u Rwanda kuko rwagaragaje umwihariko udasanzwe mu kurengera ibidukikije.

Uyu muyobozi yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yise indangamirwa mu miyoborere myiza kuko adahwema gushaka icyateza u Rwanda ndetse na Afurika imbere.

Pape Amadou yasabye abayobozi b’igihugu cye kwigira ku Rwanda, ahamagarira urubyiruko guhaguruka rukarwana uru rugamba kuko aribwo buryo bwo kubaka ejo heza.

Umujyi wa Kigali, izingiro ry’isomo ku mahanga

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Diamniadio, Aliou SANE, yavuze ko intambwe Umujyi wa Kigali umaze gutera ari isomo ryiza kuri Afurika yose.

Yabwiye abari aho ingamba bafashe kugira ngo Diamniadio izabe umujyi w’icyitegererezo muri Sénégal ndetse ashimangira ko bazigira ku Mujyi wa Kigali.

Umujyanama wa kabiri wa Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, ifite icyicaro i Dakar, Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, wakiriye iki gihembo yatangaje ko agituye Perezida Paul Kagame wagaruriye Abanyarwanda icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kutubera urumuri hose kugera aho duhabwa ibihembo nk’ibi, binyuze mu kubaka igihugu cy’icyitegererezo buhanga ibisubizo kandi bukomeje kutubera umusingi w’ejo heza hazaza.

 

Umujyanama wa kabiri wa Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, ifite icyicaro i Dakar, Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, yatuye igihembo Perezida Kagame

 

Umujyanama wa kabiri wa Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, Yvette Nyombayire Rugasaguhunga ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

 

Ibi birori byitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose muri Sénégal

 

Umugore wa Amb.Mathias Harebamungu (ibumoso) na Yvette Rugasaguhunga

 

 

Yvette Nyombayire Rugasaguhunga mu itangwa ry’ibihembo bitandukanye

 

Umuyobozi wa “Special Event Senegal”, Pape Amadou MBODJ, yise Perezida Kagame indangamirwa mu miyoborere

 

Umuyobozi wa “Special Event Senegal”, Pape Amadou MBODJ, ashyikiriza igihembo, Rugasaguhunga wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri uyu muhango

 

Uyu muhango watangiwemo ibihembo bitandukanye

 

Abanyarwanda baba muri Sénégal bishimiye igihembo cyahawe Umujyi wa Kigali
http://igihe.com/diaspora/article/umujyi-wa-kigali-wahawe-igihembo-cy-indashyikirwa-mu-kurengera-ibidukikije-muri
Posté le 22/02/2017 par rwandaises.com