Minisitiri w’Ubuzima, Dr Richard Sezibera atangiza urukingo rw’iseru

Kuva tariki ya 06 kugeza ku ya 09 z’uku kwezi mu  Rwanda hose harabera ikingira ridasanzwe ry’indwara y’iseru  hanatangwa n’izindi serivisi  zigamije ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana. Imihango ku rwego rw’igihugu  yabereye mu karere ka Bugesera itangijzwa na Madamu Jeannette Kagame.
Mu ijambo rya Madamu Jeannette Kagame ubwo yatangizaga ikingira, agaha umwana ikinini cy’inzoka yagize ati:” Indwara y’iseru iri mu zizahaza abana kandi ikanabica vuba cyangwa ikabasigira ingaruka zirimo umusonga udashira, ubuhumyi, gupfa amatwi n’ibindi iyo itabahitanye”. Madame Jeannette  Kagame  yakomeje avuga ko ikigamijwe mu gukingira  ari uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 bwagaragaje ko mu Rwanda  hari abana basaga 5% batabona urukingo rw’iseru kandi inkingo zihari. Yongeye kwibutsa ko uruhare rwa buri muturage ari ngombwa muri gahunda  leta yashyizeho kugira ngo ubuzima bw’umwana n’umubyeyi busugire, bashobore kubaho neza. Kuri iyi ngingo Madame Jeannette Kagame, umugore  wa Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko kubigeraho bidasaba ubushobozi bwinshi, igikenewe ari uguhindura imyumvire kandi abanyarwanda bagahozaho.

Abagabo barasabwa kubigiramo uruhare

Madame Jeannette Kagame yongeye  gushishikariza abagabo kugira uruhare rugaragara mu kwita k’ubuzima bwiza bw’abana babo. Madame Jeannette Kagame yagize ati: ”Gahunda y’ikingira ntireba ababyeyi bamwe gusa, irareba ababyeyi bombi. Ntibikabe urwitwazo ko habuze umwanya ngo umwana avutswe amahirwe yo kubona urukingo ndetse n’ibindi bikorwa  biteganyijwe. Ubufatanye ni ngombwa  ku bantu bose kuko abana bose ni abacu, buri wese niyite ku mwana wese nk’uwe”. Madame Jeannette Kagame yibukije ko ubuzima bwiza ari bwo buzageza u Rwanda ku iterambere rirambye. Yaboneyeho gushimira abajyanama b’ubuzima n’abakorerabushake kubera ubwitange bagira mu bikorwa bigamije gukangurira abaturage kwita k’ubuzima bwabo. Mu bandi yashimiye harimo imiryango mpuzamahanga yita ku guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu rwego rw’ubuzima.
Abayobozi batandukanye barimo  Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Dr Ephrem Kabayija ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera bwana  Rukundo Julius bose bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka mu igira iti “Ubuzima bw’umwana bureba ababyeyi bombi,: Tubuharanire”.  Aba bayobozi bakaba barashimangiye ko umuturage ari we ukwiye  gufata iya mbere mu kwirinda, agira isuku, anitabira gahunda abwirwa nko kugira akarima k’igikoni kazatuma yihaza mu biribwa bityo agaca burundu indwara ziterwa n’imirire mibi. Abaturage bibukijwe n’aba bayobozi ko bagomba kuvana amaboko mu mifuka bakishakamo ibisubizo nko kwigurira inzitiramubu, umuti  usukura  amazi, badategeye amaboko leta ngo izabibahe  gusa.

Urukingo rw’iseru n’ibindi bikorwa by’ubuzima

Nkuko bisaonurwa na Minisitiri w’ubuzima, Dr Sezibera Richard ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu gihugu hose kuva kuri uyu wa kabiri kugeza ku wa gatanu, ni ugukingira iseru, imbasa, guhabwa viatamini A, gutanga ibinini bivura inzoka, ibyongera amaraso no gutanga umuti usukura amazi. Minisitiri Sezibera avuga ko abana bakingirwa iseru ari abafite kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka itanu; imbasa igakingirwa  abakivuka kugeza kubafite imyaka 5; naho Vitamini A igahabwa  abana kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 5 ndetse n’abagore batarengeje ibyumweru 6 babyaye.
Minisitiri Sezibera avuga ko ibinini bivura inzoka zo mu nda bihabwa abana kuva k’ufite  umwaka 1 kugeza ku myaka 5 no kuva ku myaka 5 kugeza kuri 16 bahabwa ibinini bya mebendazole . Mu turere twagaragayemo indwara ya bilariziyoze, ni ukuvuga ahari abaturage  baturiye ibiyaga n’imigezi, mu duce twa Rutsiro, Nyamasheke, Gakenke, Gicumbi, Nyagatare na Ngoma, abana bafite kuva ku myaka 6 kugeza kuri 16 barahabwa  ibinini bivura bilariziyoze iterwa no gukoresha amazi avuye mu biyaga n’imigezi.  Na none kandi muri icyi  cyumweru gikorwamo ikingira ry’iseru, abagore batwite bose barahabwa ibinini bibongerera amaraso, hakaba  hanatangwa inzitiramubu ziteye umuti  ku bagore bafite impinja, hanigishwa Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa by’isuku nko kunywa amazi atetse ,mu gihe bidashoboka hakitabazwa umuti wabugenewe mu gusukura amazi witwa sur’eau. Zimwe mu ndwara zikingirwa nta ziri mu Rwanda. Kuri iyi ngingo, Minisitiri Sezibera avuga ko nk’imbasa  itakirangwa mu Rwanda, gusa ngo barayikingira abana kuko mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Uganda, Kenya na Kongo muri iyi  minsi ihaboneka, akaba ariyo  mpamvu hatangwa inkingo mu rwego rwo kuyikumira. Mu gihugu hose ahantu hagera ku 2000 niho hakorerwa ikingira ry’imbasa rikomatanyije n’ibindi bikorwa by’ubuzima. Ku rwego rw’akagari, abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’abaganga ndetse n’abarezi ku mashuri nibo bakora igikorwa ngo hatagira umwana ucikanywa. Nkuko bitangazwa na Minisitiri  w’Ubuzima Dr  Sezibera gahunda y’ikingira izatwara miliyoni 400 z’amanyarwanda.
Urukingo rwongerera abana ubudahangarwa  runaka kuko ubwo bavukana bugenda bushira buhoro buhoro uko bavuka. Ababyeyi bombi  bakaba bakwiye gufatanya mu gukingiza abana kuko bibongerera amahirwe yo kubaho. Nko mu mwaka wa 2006 habayeho icyorezo gikomeye cy’iseru mu karere ka Rubavu cyibasira abana 400 naho mu mwaka wa 2007,  iseru yongeye kugaragara mu bitaro bya Kibogora, abenshi mu bayirwaye bakaba ari abana batigeze bakingirwa. Ababyeyi bakaba basabwa kutavutsa amahirwe  abo babyaye, banga ku bakingiza kuko nta ngaruka mbi n’imwe bigira ku mwana ahubwo bimurinda kurwaragurika.
Ababyeyi basarabwa kandi konsa  kugeza ku mezi 6 nta kindi bahaye abana.Konsa kugeza ku myaka 2 bituma abana bakura neza bikanongera amahirwe ku babyeyi yo  kutabyara indahekana.

Kapiteni Alexis

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1928a.htm

Posté par rwandaises.com