Mu minsi 363 ishize, isura ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruhando mpuzamahanga imaze guhinduka mu buryo bwihariye. Guhera ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi yarigabije uburasirazuba bw’igihugu kugera kuri gahunda isa na Rwanda Day yo guhuza Abanye-Congo baba muri diaspora; ibimenyetso birerekana impinduka zazanwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Tariki ya 24 Mutarama 2019 izahora yibukwa mu mateka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni bwo bwa mbere abenegihugu ba RDC babonesheje amaso yabo ihererekanyabutegetsi rinyuze mu mahoro.

Uwo munsi udasanzwe wasize Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 56 arahiriye kuyobora RDC muri manda y’imyaka itanu, asimbuye Joseph Kabila wari umaze imyaka 18 ayoboye icyo gihugu.

Tshisekedi ubura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo yuzuze umwaka yicaye mu Ngoro ya Perezida izwi nka Palais de la Nation iri mu Mujyi wa Kinshasa, ni Umukuru w’Igihugu wa gatanu uyoboye RDC.

Mu mwaka we wa mbere, yahaye igihugu cye icyerekezo gishya gitanga icyizere ku iterambere, ibi byatumye benshi bamukomera amashyi.

Perezida Tshisekedi yanahisemo kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, byanatumye Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya RwandAir itangiza ingendo i Kinshasa.

Akijya ku butegetsi, kimwe mu bihugu bya mbere yasuye cyari u Rwanda. Ni ku mpamvu nyinshi kandi zumvikana. Abasesenguzi bakunze kugaruka ku buryo arubona nk’umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere, ndetse no kuba ari umuntu ushima imiyoborere itajegajega ya Perezida Kagame, nta kabuza akaba ashaka kugera ikirenge mu cye agasubiza igihugu ku murongo.

Ku ikubitiro, Perezida Tshisekedi yiyemeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhangamura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’igihugu cye n’akarere.

Ibi bikorwa byasize iyo mitwe ishushubikanyijwe iva mu birindiro byayo ndetse kuri ubu FARDC yigaruriye ibice byinshi iyo mitwe yari yarayogoje.

Ingabo za Leta ya RDC ziherutse gutangaza ko mu barwanyi b’umutwe wa FLN bari mu Burasirazuba bwa Congo, bamaze guhashya ku kigero cya 90%, abatarishwe, barahambirijwe boherezwa mu Rwanda, bamwe barafungwa abandi bahabwa amasomo abaganisha ku gusubira mu buzima busanzwe.

Mu kunoza umubano n’ibindi bihugu urugendo rwe rwa mbere yarukoreye i Luanda aho ku wa 5 Gashyantare 2019, yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Angola, João Lourenço bigamije gukomeza kunoza ubufatanye mu by’ubukungu n’umutekano.

Kuva i Washington ugana i Paris ukanyura muri New York, Bruxelles cyangwa Addis-Abeba, ikirere cyerurukiye RDC ku butegetsi bwa Tshisekedi bitandukanye n’ingoma ya Kabila.

Ibi bishingiye ku ngendo Félix Antoine Tshisekedi akora mu kubyutsa no kwagura umubano n’ibindi bihugu. Mu mezi arindwi ya mbere ya manda ya Tshisekedi yakoze ingendo 17.

Muri Gashyantare 2019, yasuye ibihugu birimo Kenya, Congo-Brazzaville, Ethiopia, Namibie; muri Werurwe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Kenya, Uganda, u Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum ku wa 25-26. Yahavuye akomereza muri Sénégal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mata 2019.

Gicurasi ya 2019 yasuye Afurika y’Epfo mu gihe muri Kamena yanyuze muri Gabon, Tanzania, u Burundi na Zambia. Impeshyi ya mbere yayitangiye akorera ingendo muri Niger na Angola muri Nyakanga 2019.

Tshisekedi ashimwa ko yagaruye agahenge mu mubano wa RDC n’ibihugu bya Afurika, binagukira hanze y’umugabane mu bihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa n’u Budage.

Tshisekedi yatangije gahunda imeze nka Rwanda Day

Mu ngendo akorera mu bihugu byo hanze, Tshisekedi yatangiye gahunda imufasha guhura n’Abanye-Congo mu kurebera hamwe icyerekezo bakwiye guha igihugu cyabibarutse.

Ni igikorwa kijya gusa na Rwanda Day ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga barebera hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa mu gukomeza kugiteza imbere.

Mu mwaka ushize, aho yateguriye guhurira n’abaturage mu nyubako ya Atomium byatangajwe ko habaye hato bitewe n’ubwinshi bw’abitabiriye iki gikorwa.

Imodoka, bisi n’indege byamanukanye benshi mu Banye-Congo barimo abavuye muri Amerika, Canada, Brésil, u Buholandi, u Busuwisi, Luxembourg, u Budage, Espagne, u Butaliyani, Portugal, u Bwongereza, Irlande, Ecosse n’u Burusiya.

Icyo gihe habanje no kubaho ibiganiro na Guverinoma y’u Bubiligi ku buryo Tshisekedi yakwakirira icyo gikorwa kuri Stade ya Anderlecht.

I Bruxelles mu Bubiligi, hari hiyandikishije abantu 10 000, Tshisekedi yahuye n’abahatuye ku wa 18 Nzeri 2019.

Aha uyu mukuru w’igihugu yakirwaga n’abaturage b’igihugu cye bari i Bangui

Uyu Mukuru w’Igihugu ku wa 11 Ugushyingo yaganirije Abanye-Congo baba mu Bufaransa, aho yagiriye uruzinduko.

Mu byo yabaganirijeho harimo ko ingendo akorera hanze zitagamije gusesagura umutungo no kwishimisha, ahubwo ari ugushishikariza abashoramari kugana igihugu cye.

Yagize ati “Iyaba mwari muzi uburyo nifuza kuguma mu rugo, uruhande rw’umugore n’abana banjye. Izi ngendo ntizigamije kwishimisha. Aho ngenda hose, abantu baba bashaka kumenya amakuru kuri Congo. Nkorana n’abo dufatanya mu gushaka abashoramari no kubaha icyizere. Ntabwo ari igihe cy’ibiruhuko.’’

Muri icyo gihe, Tshisekedi yavuze ko ingendo yakoze zatwaye miliyoni $50, zasaruwemo miliyari $1.5.

Ubwo aheruka mu Rwanda mu Ukuboza umwaka ushize, Tshisekedi yavuze ko icyerekezo cye nka Perezida wa RDC, gishingiye ku baturage b’igihugu, hagamijwe guharanira ko bagira ubuzima bwiza.

Yavuze ko hakwiye ko abantu bibaza uburyo bavugurura ibintu, nk’abaturage ba RDC bakareba icyo bakora ngo batere imbere n’igihugu cyabo gitere imbere.

Yashimangiye ko kuba RDC ifite abaturage benshi baba mu bihugu by’amahanga, ari amahirwe kuko bahakura ubumenyi n’ibindi. Nubwo batagaruka mu gihugu ako kanya, ngo baba bafite ikintu kibakururira kwiyumvamo igihugu cyabo.

Igikenewe ngo ni uguteza imbere imibereho myiza ku buryo ba ba bantu bashobora kuba bataha bagakorera ibyo bakoreraga hanze mu gihugu cyabo.

U Bwongereza bwaganuriweho 2020!

Perezida Tshisekedi ari mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama yiga ku ishoramari ihuza u Bwongereza na Afurika.

Ku wa 19 Mutarama 2020, yagiranye ibiganiro byihariye n’Abanye-Congo baba muri iki gihugu, biyongereyeho n’abavuye mu Bubiligi, bajya guhura na perezida wabo.

Yabagaragarije ko hakenewe guteza imbere ubuhinzi, ubutabera, kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurwanya ruswa. Muri gahunda ze kandi yabasangije uko hategurwa ikinyejana cy’abasirimu, kirimo abana banyuze ku ishuri kuko uburezi bwagizwe ubuntu mu mashuri y’ibanze.

Mu minota 90, Tshisekedi yabahaye impanuro zikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo gushyira RDC ku murongo cyane ishakirwa amahoro n’umutekano.

Ati ‘‘Uyu munsi igisirikare cyacu cyoherejwe muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru hagamijwe kurandura burundu ihohoterwa no gusubiza ibintu ku murongo.’’

Ingabo za RDC (FARDC) zashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba ziri ku butaka bwa Congo mu gace ka Masisi, zirimo iza FDLR, ADF, NDC, Maï-Maï, RUD Urunana, FLN n’izindi.

“Balkanisation” ya baringa

Imvugo yo kwigabanya Uburasirazuba bwa RDC “balkanisation”, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’Ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Lamuka.

Cardinal Ambongo mu mpera z’Ukuboza 2019 yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo.

Ni amagambo yabanjirijwe n’imvugo ya Muzito wabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo baba i Londres ko azaruhuka amaze guhashya abadurumbanya umutekano w’igihugu cye bakorera mu mashyamba.

Ati ‘‘Njye niyemeje guhashya abatera akajagari mu gihugu cyanjye, bitwaje intwaro, bahohotera abaturage, bababuza kubaho neza.’’

Imvugo y’uko u Rwanda rushaka kwigabiza RDC yatumye ku wa 18 Mutarama 2020, Abanye-Congo batuye mu Bufaransa birara mu mihanda aho bagerageje kwigaragambiriza hafi ya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Paris. Iyo myigaragambyo yakozwe n’Abanye-Congo ba APARECO [Ihuriro ry’abaharanira impinduka muri Congo- Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo].

Tshisekedi yavuze ko mu gihe ari Perezida nta na santimetero n’imwe igihugu cye kizatakaza.

Ati ‘‘Iyo Balkanisation ya baringa ikwirakwizwa muri diaspora, byose ni ipfunwe ku badashakira Congo amahoro ahubwo bivugwa n’abateshejwe gusahura umutungo w’igihugu.’’

‘‘Ibyo mwumva za Beni, batangiye kera kuri Mobutu. Iyo ADF mwumva irimo Abanye-Congo benshi bakoreshwa n’abanyamahanga. Inyeshyamba zose zirwanira ku butaka bwacu zigomba kuvaho, nibiba ngombwa Minisiteri y’Ingabo izimukira Beni kugeza igihe ako kajagari kazahagarara.’’

Umutwe wa ADF-Nalu ukomoka muri Uganda, wigize nka ba kavukire, uterwa inkunga n’uwahoze ari umunyapolitiki ku butegetsi bwa Kabila, Mbusa Nyamwisi, ubu wituriye muri Uganda.

Uyu Nyamwisi yanahoze ari mu ihuriro Lamuka, nyuma aza kwitandukanya naryo.

Tshisekedi yagiye ku butegetsi ashyira imbaraga nyinshi mu kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wari umaze imyaka myinshi urimo agatotsi

Agahenge i Beni

Agace ka Beni kamaze igihe kirekire ari indiri y’imitwe y’iterabwoba cyane uwa ADF. Nyuma y’ibitero wagabweho na FARDC hari agahenge katangiye kuza muri iyo teritwari. Aka gace kari muri Kivu y’Amajyaruguru kamaze iminsi 20 nta bwicanyi bukavuzwemo.

Sosiyete Sivile igaragaza ko ADF iheruka kugaba igitero mu ijoro ryo ku wa 29-30 Ukuboza 2019 mu gace ka Apetina, cyahitanye abantu 18 ndetse abarwanyi b’uwo mutwe batwika inzu nyinshi.

Kuva mu 2014 ADF yishe abasivili 2.500 n’abagera kuri 200 mu mezi abiri hagati y’Ukwakira n’Ukuboza 2019.

Kuva mu Ukwakira 2019, igisirikare cya RDC cyakajije umurego mu guhashya aba barwanyi. Abasaga 500 bafashwe mpiri mu gihe abandi baguye ku irasaniro, bituma n’ibirindiro byabo bifatwa.

Tshisekedi yakuye igihu ku nkomoko y’Abanyamulenge

Abarwanya ubutegetsi mu RDC bahisemo kubiba urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kugira ngo bace intege umubano mwiza uri kubagarirwa hagati y’u Rwanda na RDC.

Aganira n’Abanye-Congo baba mu Bwongereza, Tshisekedi yavuze ko Abanyamulenge na bo ari abenegihugu.

Ati ‘‘Abanyamulenge ni Abanye-Congo, bamaze ibihe n’ibihe muri RDC. Ni nkamwe mwafashe ubwenegihugu hano. Birasanzwe ko tubizirikana. Narabibabwiye, narabibasabye ko bakwiye kugaragaza ko ari Abanye-Congo binyuze mu bikorwa.’’

Ibi byazamuye ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga cyane ko hari abafata Abanyamulenge nk’abafite inkomoko mu Rwanda.

Aha Tshisekedi yari yagiriye uruzinduko muri Kenya, nk’inzira yo gutsura umubano

Aho agiye hose ahura n’abanye-Congo baba muri Diapora bakaganira ku ngingo zigamije iterambere ry’igihugu

Uyu mukuru w’igihugu mu gihe kitageze ku mwaka amaze kugaragaza isura nshya ya RDC

Tshisekedi yasuye ibihugu byinshi bya Afurika kuva yajya ku butegetsi agamije kuzahura umuhano nabyo no gufungura amarembo y’ishoramari

http://igihe.com