Sebasoni Servilien

Jean Ndayisaba

Muri kiganiro nyunguranabitekerezo ku matora cyateguwe n’Ihuriro « Amani Rwanda » ifatantije na AWEPA kibera mu Nteko Ishinga Amategeko kuva ku wa 9 – 10 Ugushyingo 2009, Servilien Sebasoni watumiwe muri iki kiganiro nk’umuhanga mu burere mboneragihugu na demokarasi yibukije ko umuzi wa demokarasi usanzwe uba mu bitekerezo by’Abanyarwanda.

Nk’uko Sebasoni yabitangarije, imitekerereze y’Abanyarwanda igaragazwa n’ibintu 3 by’ingenzi ari byo kuba, kubaho no kubana. Ibi bikaba biranga Umunyarwanda mu bwisanzure, mu kwigenga mu bye ndetse no mu buryo bw’uko buri wese angana n’undi.

Yagize ati « demokarasi iza kuri iyi ngingo ya gatatu yo kubana. Ni ho abanyagihugu bishyiriraho amategeko n’ibitari amategeko bahuriraho ngo bibagenge ndetse bakanagena uburyo bwo kwihitiramo ababafasha kubahiriza ibyo baba bemeranyijeho ».

Nk’uko akomeza abisobanura, abo bashyirwaho na rubanda baboneka bitewe n’uburyo iyo rubanda yemeranyijeho kandi n’igitumye abo na bo bifuza izo nshingano. Abatorwa bagomba kuba babishaka, babishoboye kandi babifitiye umwanya.

Na bo kandi ngo igituma bifuza izo nshingano akaba ari icyubahiro, inyungu bazabibonamo cyangwa se akamaro bashaka kugirira igihugu n’abanyagihugu n’ubwo iyi mpamvu ya nyuma igirwa na bake kuko abenshi baba bagamije biriya bibiri bya mbere.

Avuga ku burere mboneragihugu, Sebasoni yavuze ko ari imyitwarire y’umunyagihugu ijyanye no kubaha amategeko n’ibitari amategeko by’umuryango w’igihugu abamo. Ibi bikaba kandi bitandukanye cyane no gukunda igihugu aho umuntu aba afite urukundo rw’igihugu no guhoraho kwacyo.

Kuri we demokarasi ni ubwumvikane ku miyoborere y’igihugu agira ati « kumvikana ni byo bya mbere, guhangana ni amaburakindi ».

Nk’uko Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite akaba na Perezida w’Ihuriro Amani, Polisi Denis yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 9 Ugushyingo 2009, ngo akamaro k’iyi nama nyunguranabitekerezo ku matora ni ukuganira ku ruhare rw’inzego zose mu matora akozwe mu bwisanzure no mu mutekano usesuye.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=314&article=10319

Posté par rwandaises.com