Yanditswe  na Richard Dan Iraguha

Ku bufatanye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bafashije igihugu guteza imbere uburezi, ubuzima ndetse no kuzamura imibereho y’icyaro mu gihe cy’imyaka ine.Kuva mu mwaka wa 2001 ni bwo Abanyarwanda baba hanze y’igihugu batangiye kujya baza mu Rwanda baje gufasha mu bikorwa by’iterambere mu rwego rwo kuzamura igihugu cyababyaye.Mu mwaka wa 2008, hatangiye icyiciro cya kane cy’ibyo bikorwa. Iki cyiciro cyari gifite gahunda yo gufasha mu bikorwa by’uburezi, ubuzima no kuzamura imibereho y’icyaro.Kandekwe Eugene Umuhuzabikorwa w’umushinga Migration Development for Africa (MIDA) avuga ko impamvu bahamagara Abanyarwanda baba muri Diaspora kuza mu Rwanda, ari uko u Rwanda rukeneye abantu b’abahanga bafite ubumenyi kandi b’inzobere, abo banyarwanda baba hanze bakaba bamaze kuba inzobere.Ati “Ubu abanyarwanda baba hanze bafite byinshi dukeneye hano imbere mu gihugu. Habaho igihe dukenera impuguke mu by’ubuzima, tugatumiza abo mu burezi no mu ikoranabuhanga.”Kandekwe akomeza asobanura ko ari byiza guhamagara Abanyarwanda kuko na bo baba bafite ubushake bwo guteza imbere igihugu cyabo, aho guhamagara abanyamahanga bo kuza guhugura mu gihugu.

Abanyarwanda b’inzobere bagera kuri 80 ni bo bavuye hanze bakaza gushyira mu bikorwa iyo gahunda. Mu gihe cy’imyaka ine bavuga ko bageze kuri byinshi kandi biteza imbere igihugu.

Kandekwe atanga ishusho rusange ry’ibyakozwe mu cyiciro cya kane, yagize ati “Mu burezi aba banyarwanda ba Diyasipora bafashije amashuri atandukanye ; KIST, KIE ISAE, mu buzima bafashije bimwe mu bitaro byari bikeneye amahugurwa cyane, kandi byakira abantu benshi CHUK, ibitaro bya Ndera n’ibya Gihundwe, mu guteza imbere imibereho y’icyaro bafashije mu guhugura abakozi b’umuryango TUBITEHO.”

Kandekwe asobanura ko icyiciro cya kane cyatanze umusaruro cyane. Ati “Baradufashije ku buryo bugaragara. Nko muri KIST habaga imashini z’ikoranabuhanga ariko ugasanga nta bantu bazi kuzikoresha, batanze rero amahugurwa banigisha abarimu ba KIST gukoresha izo mashini. Mu buzima na ho ufashe urugero ku bitaro bya Ndera ibintu byose ubu birakoresha ikoranabuhanga, kwandika impapuro zo kwa muganga kujya gufata imiti, byose ni ikoranabuhanga.”

Leta y’u Rwanda ishima iki gikorwa cy’Abanyarwanda baba hanze bakagira n’umutima wo kuza guteza imbere igihugu cyabo.

Gahamanyi Parfait umuyobozi mukuru ushinzwe Diyasipora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Muri iki cyiciro cya kane twabonye Abanyarwanda babyitabira kandi baba baje gutera inkunga nta gihembo. Kumva rero ko bafite inyota yo kuza guteza imbere igihugu cyabo no gusangira ubumenyi bafite n’abo mu gihugu, ni ibintu dushima cyane.”

Gasana Ndoba Umunyamabnga Nshingabikorwa w’ishyirahamwe TUBITEHO, yatangarije IGIHE ati “Twari dukeneye abantu b’impuguke bo kudufasha mu buryo dusanzwe dufasha abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe, ariko abaje bavuye muri Diyasipora baradufashije bahugura n’abarimu bacu basanzwe bigisha abo bana.”

Kuva mu mwaka wa 2001 gahunda yo guhamagara Abanyarwanda b’inzobere baba hanze ngo baze mu Rwanda gufasha mu bikorwa by’iterambere yaterwaga inkunga na Ambasade y’u Bubiligi muri gahunda Migration Development for Africa (MIDA) yahuzaga ibihugu bitatu, Rwanda, Congo Kinshasa n’u Burundi (MIDA Greatlakes)

Abo banyarwanda baba bavuye hanze bakaza gufasha mu Rwanda, Leta ibishyurira amafaranga y’urugendo ikanabafasha kubona aho gucumbika n’uburyo bw’ingendo gusa. Mu gihe impuguke z’abanyamahanga iyo zije mu Rwanda zikorera amafaranga atubutse.

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-rwanda-rurashima-uruhare-rwa

Posté par rwandaises;com