Kubahiriza ihame ryo gusaranganya ubuyobozi mu nzego zose za Leta kugeza ku rwego rw’Umudugudu, ni bumwe mu butumwa umukandida wa PSD DR Ntawukuiryayo Jean Damascene yagejeje ku barwanashyaka ba P.S.D. kuri uyu wa gatanu ubwo yiyamamazaga ku mwanya w`Umukuru w`Igihugu mu Karere ka KAMONYI.
Mu bundi butumwa DR NTAWUKURIRYAYO yatanze yavuze ko naramuka atowe azibanda cyane ku gutandukanya ubuyobozi bwa Leta n’ubuyobozi bw’Imitwe ya politiki mu nzego z’ibanze zose no guha Njyanama mu rwego rw’Akarere ububasha busesuye bwo kugenzura Nyobozi kandi Biro ya Njyanama igatorwa hitawe ku gusaranganya imyanya ku Mitwe ya politiki.
Kwihaza mu biribwa no guca inzara mu Gihugu (sécurité alimentaire/food security) hashingiwe ku ihame ry’uko nibura 10% by’ingengo y’imari y’Igihugu igomba gushorwa mu buhinzi n’ubworozi, nabyo biri mu byo Ntawukuriryayo yavuze ko azibandaho natorwa.
Hari kandi gukomeza guteza imbere ibikorwa byubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo bikagaragarira mu mitekerereze, mu mvugo, mu mashuri no mu myanya y’ubuyobozi ku buryo bihinduka umuco.
Kubirebana n’ubuhinzi, Ntawukuriryayo yatangaje ko azarwanya isuri. Habaho gufata amazi y’imvura, haterwa ibiti mu mirima ndetse no haterwa amashyamba ahadahingwa.
Hari kandi kongera ubushobozi bw’abarimu bo mu mashuri makuru, kubongerera ubumenyi, kubashakira ibikoresho bihagije, no kuvugurura ubushakashatsi.
Ntawukuriryayo kandi yavuze ko natorwa azaharanira gusaranganya imyanya ku nzego zose z’Igihugu, gukoresha amatora mu nzego zose z’Ubuyobozi zitorerwa bishingiwe ku bakandida batanzwe n’Imitwe ya politiki kandi ibivuyemo bigatanga icyitegererezo cyo gusaranganya imyanya idatorerwa yo mu butegetsi bwa Leta.
Mubandi bafashe ijambo harimo Visi Perezida wa mbere w`ishyaka P.S.D. , Bwana Marc RUGENERA wavuze ko P.S.D. itifuza gutsinda amatora 100% kuko igomba gusangira ubuyobozi bw`Igihugu n`abandi baturarwanda .
Biteganijwe ko ,Umukandida wa PSD ku mwanya w`Umukuru w`Igihugu ,Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene kuri uyu wa gatandatu yiyamamariza imbere y`abarwanashyaka ba PSD mu Karere ka Nyarugenge kuri stade regional i Nyamirambo.
Foto: Edward Mubalaka
MUSANGABATWARE CLEMENT
Ushinzwe Itangazamakuru muri PSD
http://www.igihe.com/news-7-26-6499.html
Posté par rwandaises.com