Kuri iki Cyumweru taliki ya 05 Nzeri 2010 Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette KAGAME, yakiriye muri Village Urugwiro bagenzi be babiri, Madamu Chantal Yayi, Umufasha wa Perezida wa Benin, ndetse na Madamu Monique Bozizé, Umufasha wa Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, aba bakaba bari mu ruzinduko mu Rwanda mu Rwego rwo kwitabira irahira ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame riteganyijwe kubera I Kigali kuri uyu wa mbere.
Nyuma aba bashyitsi bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bagiye gusura ibitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, ibi bitaro bikaba ari inkunga yaturutse mu buvugizi bwa Madamu Jeannette Kagame.
Batemberejwe ibice bitandukanye bigize biriya bitaro birimo aho ababyeyi babyarira, Laboratoire, ndetse n’ishami rikorera muri ibyo bitaro rishinzwe kwita ku bakorewe ihohoterwa ariryo Isange One Stop Center.
Nyuma yo gutemberezwa muri ibi bitaro, abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Benin na Centrafrique basize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi bushima ibyagezweho banashimana Madamu Jeannette Kagame ku gikorwa gikomeye nka kiriya.
Umuyobozi Mukuru wa biriya bitaro, Dr Daniel Nyamwasa, yadutangarije ko biriya bitaro babikesha Madamu Jeannette Kagame kuko ariwe washatse inkunga kugirango byubakwe, kuri ubu bikaba bimaze igihe cy’umwaka, aho byakira abarwayi 1500 ku kwezi.
Nyamwasa yatangaje ko yishimiye ko n’amahanga aza mu Rwanda kugira icyo yigira ku gikorwa nka kiriya cya Isange kugirango barebe uko bikora nabo babe babigeza no mu bihugu byabo.
Madamu Jeanette Kagame ashyikiriza bagenzi be Impano yari yabageneye
Uturutse ibumoso, umuganga mu bitaro bya Kacyiru, Umufasha w’Umukuru
w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique Monique Bozize,
Madamu Jeannette Kagame, n’Umufasha wa Perezida wa Benin Chantal
Yayi, bari gusobanurirwe ibikorerwa muri ibyo bitaro
Abashyitsi beretswe uburyo ababyeyi babyarira muri ibyo bitaro bitabwaho bihagije
Ibi ni bimwe mu bikorwa biteza imbere abagore bo mu Rwanda byeretswe aba bashyitsi
Foto: Cyril N, First Lady’s Office
Cyril NDEGEYA/ igihe.com – Kigali