Umucamanza uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (UNMICT), yavuze ko intego ye ari ukurangiza vuba amadosiye yasigiwe kandi bigakorwa mu mucyo.

Mu cyumweru gishize nibwo Carmel Agius, yatangiye imirimo ye asimbuye Theodor Meron warangije manda.

Meron inshuro nyinshi yanenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango irengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa kugabanya ibihano by’abahamijwe ibyaha bya Jenoside no kubarekura ibihano bahawe bitararangira u Rwanda rutagishijwe inama.

Agius, umucamanza ubimazemo igihe ukomoka muri Malta, yavuze ko azakorana ubushishozi mu kazi yahawe.

Yagize ati “Amadosiye twasigiwe agomba kurangiza kandi bigakoranwa ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.”

The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko Agius azashyira imbere ubufatanye hagati y’urwego yahawe kuyobora rukorera Arusha muri Tanzania n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko uwasimbuye Meron imwifuzaho kunyuranya n’imikorere y’uwo asimbuye kandi akajya abaza impande zose bireba mbere yo kurekura abakurikiranyweho ibyaha.

Meron mu minsi ye ya nyuma muri UNMICT yarekuye mu ibanga Col. Simba wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25 amaze guhamwa n’ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura za Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Akazi gakomeye uru rwego Agius yahawe kuyobora rufite, ni uguta muri yombi ba ruharwa bakekwaho uruhare muri Jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni muri Mata 1994.

Mu b’ingenzi bashakishwa harimo umunyemari w’umucuruzi Kabuga Félicien, washyiriweho n’igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu uzamufata.

Uru rwego ruherutse gutangaza ko hari amakuru yizewe rufite ashobora kurugeza ku itabwa muri yombi rya Kabuga.

Mu bandi rushakisha harimo Munyarugarama Pheneas, Kayishema Fulgence, Sikubwabo Charles, Aloys Ndimbati na Ryandikayo Charles.

Umucamanza Carmel Agius yagizwe Perezida w’uru rwego guhera ku wa 19 Mutarama 2019 kugeza ku wa 30 Kamena 2020.

 

Agius yiyemeje gukorera mu mucyo
https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/umucamanza-wasimbuye-meron-yiyemeje-kurangiza-mu-mucyo-dosiye-yasigiwe?fbclid=IwAR0LwEHxG1ldh5QJnYG994v4yUkCbqUcX9Fb_y7rkvfAnQktWEA-qK6bh9c
Posté le 01/02/2019 par rwandaises.com