Umunyarwandakazi Uwitonze Marie Chantal washinze ihuriro rihuriza hamwe Abanyafurika baba i Burayi, yayoboye bagenzi be imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi mu biganiro byareberaga hamwe uko ibibazo by’ingutu byugarije Afurika byakemuka.

- Yabwiye amahanga ko Abanyafurika i Burayi badasabiriza
- …Ko u Burayi bukwiye gufata Afurika nk’umufatanyabikorwa
- …Ko Afurika ifasha u Burayi kurusha uko bwo buyifasha

Ibi biganiro byabaye mu cyumweru gishize ubwo itsinda ry’Abanyafurika bibumbiye mu muryango ADNE (African Diaspora Network in Europe) washinze kandi uyoborwa na Uwitonze Marie Chantal ryaganiraga n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg mu Bufaransa.

Hari mu gikorwa bise ‘Visite de la Diaspora Africaine au Parlement Européen à Strasbourg’ ku bufatanye bwa Depite Louis Michel n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.

 

Uwitonze Marie Chantal washinze ADNE ari kumwe na Depite Louis Michel

Uwitonze washinze ADNE yabwiye IGIHE ko mu biganiro n’Inteko y’u Burayi, bagaragaje ko Afurika atari insina ngufi icibwaho urukoma ahubwo ko ari umugabane nk’indi.

Asobanura ibibazo baganiriyeho n’Inteko y’u Burayi, yagize ati « Harimo ikibazo cy’abimukira, aho twerekanye ko kuba umwimukira bitavuga ko tudafite aho duturuka mu bihugu byacu cyangwa tudafite icyo tumariye ibihugu byatwakiriye mu Burayi. Twerekanye ko dufite ijambo haba mu bikorwa n’ibivugwa ndetse n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bw’ibihugu, imiryango mpuzamahanga hano mu Burayi. »

‘Abanyafurika i Burayi si abasabirizi’

Yakomeje atangaza ko mu biganiro n’Inteko y’u Burayi, abagize ADNE n’abandi bari kumwe, bagaragaje ko Abanyafurika baba ku mugabane w’u Burayi badatunzwe no gusabiriza.

Ati « Twababwiye ko batagomba kudufata twese nk’abasabiriza, urugero muri iri tsinda turimo abantu batandukanye , abarimu muri za Kaminuza, abakozi bakora mu Miryango Mpuzamahanga, abikorera ku giti cyabo n’abandi. Usanga akenshi mu Burayi batatuzi neza, isura baduha ni ibyo babona bitari ukuri kuri za Televiziyo, batuvuga uko tutari. Twashakaga ko ibi bihinduka tunagaragaza isura yacu nyayo mu ruhando rw’inzego zifatirwamo ibyemezo, ntabwo bizikora, nitwe tugomba gufata iya mbere. »

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

‘Afurika irifashije, ikwiye gufatwa nk’umufatanyabikorwa’

Yakomeje avuga ko mu bindi baganiriyeho, beruriye iyi Nteko bakayigaragariza ko Afurika ari umugabane ukize yaba ku mutungo kamere n’ibindi.

Uwitonze akomeza avuga ko biteye isoni kuba hakivugwa ko Afurika ariwo mugabane ukennye cyane ku Isi.

Kuri we asanga impamvu ari uko uwo mutungo udakoreshwa uko bikwiye.
Yabisobanuye agira ati « Impamvu ni uko usanga uwo mutungo kamere uba udakoreshwa neza mu buryo bugamije guteza imbere abaturage, aho usanga ibihugu bimwe bisesagura umutungo bifite, byiyibagije ko bifite abana barimo kubyiruka, bitareba ejo hazaza. »

Yakomeje agira ati « Aha twibukije abatora amategeko muri ibi bihugu by’u Burayi ko bagomba guhindura imikoranire na Afurika, bakayifata nk’umufatanyabikorwa, bakareka kuyifata nk’umugabane usabiriza. »

Uwitonze yemeza ko ibyo ‘Afurika igeza ku Burayi mu iterambere biruta ibyo u Burayi bugeza kuri Afurika.

Ati « Umutungo kamere wa Afurika niwo uvamo ibikoresho by’ingenzi nk’ indege, telefone zigezweho, amateleviziyo, n’ibindi. »

Imfashanyo z’amahanga muri Afurika zikwiye kuba amateka
Kuri Uwitonze, asanga Afurika idakwiye gukomeza gutegereza inkunga z’ibihugu by’amahanga ahubwo igakoresha umutungo ifite, ikiteza imbere ‘aho gukomeza gutega amaboko.’

ADNE yakoze amateka

Uruzinduko rwa ADNE mu Nteko y’u Burayi rwabaye amateka kuko ari ubwa mbere Abanyafurika baba i Burayi basuye iyi Nteko.

Avuga ko ubusanzwe buri kwezi abadepite bakira abaturage bakabasobanurira imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko bagafatanya gufata ibyemezo bijyanye na Politiki y’u Burayi ariko ko nta na rimwe bigeze batumira Abanyafurika nubwo baba bafite ubwenegihugu bwa bimwe mu bihugu bigize iyo Nteko.

Kuri iki, Uwitonze avuga ko ‘byerekana ko akenshi Abanyafurika badahabwa umwanya bakwiye mu gutanga ibitekerezo ku byemezo bifatwa.’

Abanyafurika batunguye Inteko y’u Burayi

Uwitonze avuga ko mu biganiro bagize, batunguye iyi Nteko kubera ibitekerezo bifatika, ati « Mu biganiro mpaka twagize, abadepite batunguwe cyane no kumva ibyo twababwiraga, aho Depite Louis Michel yifuje ko mu Itsinda ryacu hazavamo abazaba abadepite kuko bafite icyo bavuga cyumvikana kandi mu buhanga na gahunda ihamye. »

ADNE (African Diaspora Network in Europe), ni Umuryango washinzwe na Uwitonze Marie Chantal urangamiye iterambere rirambye muri Afurika, guhuza abayiturukamo, kubaha uruvugiro mu bikorwa n’imibereho yabo mu bihugu batuyemo i Burayi.

 

Yasobanuriye Abadepite b’Inteko y’u Burayi ko Afurika atari insina ngufi

 

Abagize ADNE hamwe n’abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi

 

Abagize ADNE batunguye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi

 

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yumva ibitekerezo by’abagize ADNE

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: IGIHE-Belgique
karirima@igihe.com

http://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/umunyarwandakazi-yayoboye-abanyafurika-imbere-y-inteko-y-u-burayi?var_mode=calcul

Posté le 13/10/2015 par rwandaises.com