Nk’uko umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’Abanyakanada (The Canadian Press) ari nabyo dukesha iyi nkuru, ngo Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon, ubwo yaganiraga na Perezida Kagame kuri iki cyumweru, yamubwiye ko yashimishijwe cyane no kumva ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kuguma mu butumwa bw’amahoro, cyane cyane muri Darfour.
Ban Ki-Moon we kubwe asanga ubutumwa ingabo z’u Rwanda zirimo bufatiye runini Umuryango w’Abibumbye kuko mu ngabo zigera ku 22.000 zaturutse mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, muri zo abagera ku 3.200 ni ingabo z’u Rwanda, kandi ingabo zose 22000 ziyobowe n’umujenerali w’Umunyarwanda Lt Gen Patrick Nyamvumba.
Twabibutsa ko Perezida Kagame aherutse gufata icyemezo cyo kugumisha ingabo muri Darfour nyuma gato y’uko u Rwanda rwari rwatangaje ko raporo ya Loni irega ingabo z’u Rwanda ibikorwa by’ubwicanyi muri Congo nisohoka, ingabo z’u Rwanda ziri Darfour zizahita zitaha. Gusa Perezida Kagame we yongeyeho ko iyo raporo nisohoka igakoreshwa mu butabera cyangwa igasohoka mu binyamakuru aribwo u Rwanda ruzafata icyemezo cyo kuvayo.
SHABA Erick Bill