Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara (Foto/Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Ku itariki ya 10 Nzeli 2010, mu kiganiro kigufi n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Tito Rutaremara arasaba abahunze u Rwanda ko  badakwiye kugenda basebya Leta n’abayigize mu nyandiko bise Rwanda Briefing mu rurimi rw’icyongereza,  ngo kuko bose bagiye bafite icyo bahunze, kijyanye n’ibyaha basize bakoze ndetse ngo bigaragazwa n’uko bakiri muri iyo Leta ngo bayishimaga.

Iyo nyandiko ikaba yarashyizweho umukono na Jenerali Kayumba Nyamwasa, Koloneli Patrick Karegeya, Dogiteri  Théogène Rudasingwa na Gerald Gahima, ikaba yarashyizwe ahagaragara kuwa 6 Nzeri 2010, ubwoNyakubahwa  Perezida wa Republika Paul  Kagame yarahiriraga kongera kuyobora igihugu.

Umuvunyi Mukuru akaba atangaza ibyo  nyuma yuko Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya, Gahima Gérard na Théogène Rudasingwa bahunze u Rwanda, bakaba babarizwa mu mahanga, aho basohoye icyereganyo  gisebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara agira ati “bariya basohoye ririya tangazo, bose bagiye bahunze iki ?” Akomeza yibaza ikibazo niba hari icyo babaye kuko batanze ibitekerezo byabo mugihe bari mu Rwanda?!.

Umuvunyi Mukuru ati “Ese kuki bose bashimaga  Leta n’imikorere yayo bakiyirimo?”  Ahubwo ngo buri wese yari akwiye kumenya gukora isesengura ku bituma abantu bahunga bakabyitiranya no kuzira gutanga ibitekerezo byabo.

Rutaremara yibutsa Abanyarwanda bose ko aba bagiye bahunga ubujura no gutinya kubazwa ibyo bakoraga.

Ahera kuri Lt. Gen Kayumba Nyamwasa, agasobanura ko yahunze atinya kubazwa ibijyanye n’imitungo.

Col. Patrick Karegeya we ngo yahunze nyuma y’umwaka umwe afunguwe azira gusuzugura abamukuriye kandi ngo kuba ababyeyi be bari bakiri muri Uganda, ngo ntawagombaga kumubuza uburenganzira bwo gusubira ku babyeyi be.

Gahima Gérard yahunze u Rwanda nyuma y’urubanza n’ikigo cy’ubucuruzi cya BCR kubera gufata imyenda mu buryo bw’uburiganya,  aho ngo hari umwenda yanditse kumubyeyiwe (nyina) kandi arengereje imyaka 70 y’amavuko, bikaba byari binyuranije n’amategeko.

Théogéne Rudasingwa  nawe ngo yahunze igihugu nyuma yo gufungwa kubera ikibazo cy’uburiganya mu mitungo yandikaga ku bantu batari bo n’ibindi.

Rutaremara kuri we, ngo ntabwo bari bakwiye kugenda basebya u Rwanda kuko nta n’umwe muri bo wagiye adafite ibyaha akurikiranwaho.

Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara ahubwo akomeza asaba Abanyarwanda ko bakwiye gukomeza gukunda igihugu cyabo, bakagikorera ndetse banarushaho gukora barwanya ubukene.

Rutaremara avuga ko umwanzi ukomeye w’u Rwanda ari ubukene, kuri we kandi ngo birashoboka kubutsinda kuko hari ibyiringiro kuko Umunyarwanda yavuye mu gutungwa n’amadorari 150 ku mwaka, ubu bakaba bageze kuri 600, intego akaba ari ukugera 900 nk’uko bikubiye mu cyerekezo 2020.

Bamwe mu baturage bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri iyi ngingo, bavuga ko bamagana byimazeyo abantu bahunga kubera ipfunwe ry’ubuhemu ku byaha baba barakoreye mu gihugu, bagahindukira bakagenda bashinja u Rwanda ibinyoma, bati “icyo dukeneye ni ikiduteza imbere naho amatiku y’abasebya u Rwanda nta mwanya wo kuyitaho dufite, twahagurukiye kurwanya ubukene.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=445&article=16987

Posté par rwandanews.be