Ibirori bya Rector Excellence Awards byari biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’imwe muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda ntibikibaye nk’uko abayobozi ba Campus Initiative Promotion ishinzwe kubitegura babitangarije igihe.com.

Bwana Rwirangira Habimana Jean De Dieu (Bovich) yatubwiye ko impamvu yabyo ari uko bari byari ngombwa ko babona igihe gihagije cyo kwitegura iki gikorwa gikomeye ku muryango wa kaminuza kandi kiba inshuro imwe gusa ku mwaka, kikaba kigomba guteguranwa ubushishozi, akaba ariyo mpamvu byimuriwe kuwa gatanu utaha tariki 24/9/2010. Yongeyeho ko muri iki cyumweru bongeyeho bazakomeza kwakira abakobwa bahatanira kuzaba Miss Campus 2010, n’ubwo hari abari baratangiye kwiyandikisha no gutozwa imyiyereko (défilé). Ati « ubu twiteguye kwakira izindi nkumi zibishaka, kandi turasaba uwiyumvamo ubushobozi wese kutitinya. »

Amakuru yerekeranye n’ibi birori, cyane cyane ay’aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Campus 2010 mukazajya muyasanga ku igihe.com kuva mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Olivier NTAGANZWA
http://www.igihe.com/news-4-8-7328.html
Posté par rwandaises.com