Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside IBUKA kuri uyu wa kane watangaje ko leta y’u Bubiligi niramuka itsinzwe urubanza iregwamo na bamwe mu barokokeye muri ETO Kicukiro, hari ibindi birego by’abandi baharokokeye bizayijya ku mutwe. Ibyo bikaba byaratangajwe na Simburudali Théodore uyobora IBUKA ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Kuri ubu urukiko rwo mu mujyi wa Bruxelles ruri kuburanisha urubanza abagore babiri barokokeye muri ETO baregamo Colonel Luc Marchal wayoboraga ingabo z’ababiligi zari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda ndetse na 2 mu bari bamwungirije kuba barakuye ingabo z’ababiligi kuri ETO Kicukiro tariki 11/4/1994, bigatuma abari bahahungiye bicwa n’interahamwe n’abasirikare. Abo bagore barega abo bofisiye ni Florida Mukeshimana-Ngulinzira, akaba ari umupfakazi wa Boniface Ngulinzira wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, na Marie-Agnès Uwali.

Bwana Simburudali avuga ko icyemezo cy’abo bagore cyo kurega abo basirikare ari ingirakamaro, ngo kandi IBUKA iragishyigikiye. Ati “uruhare rw’u Bubiligi n’urwa Loni rurigaragaza, ntibikiri ngombwa kurwerekana. Ababiligi nibo bari bafite ingabo zifite ubushobozi kurusha izindi ngabo za Loni zari mu Rwanda ( MINUAR/UNAMIR)… Abantu batakambiye izo ngabo ngo ntizibasige mu kangaratete, ndetse hari n’abasabye kujyanwa mu gace kari karigaruriwe na FPR… Abo babiligi bari bazi ko nibasiga izo mpunzi ziri bwicwe, kandi ni nabo bari bashinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali.”

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-7183.html
Posté par rwandaises.com