Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yarahiriye kongera kuyobora manda nshya tariki ya 06 Nzeri 2010. Ubwo yarahiraga ku kibuga cya Stade Amahoro mu Mujyi wa Kigali, hari imbaga y’abanyarwanda n’inshuti zarwo imbere mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga. Uyu muhango benshi bemeza ko wateguranywe ubuhanga, waranzwe n’ituze. Hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, isuku yari yose.

Nk’uko byakomeje kujya bitangazwa n’itangazamakuru ritandukanye, ibi byari ibirori by’imbonekarimwe, dore ko byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse imihanda yose. Ibi birori icyo byaduhaho isomo ni uburyo byari biteguwe neza, kuva ku ruhererekane rwa gahunda zabereye muri Stade Amahoro, kugeza no ku baturage bo mu midugudu yose yo mu Rwanda babikurikiranaga ku maradiyo na televiziyo. Aba bo banagize n’igihe cy’ubusabane cyabaye mu masaha y’umugoroba hirya no hino mu gihugu.

Mu mujyi wa Kigali, hari isuku kuko wasangaga henshi hatatse, imihanda yaravuguruwe inaterwa amarangi, amatara mashya atanga urumuri ashyirwa ku mihanda. Buri muturage wese wabonaga afite ishema ry’iki gikorwa.

N’amahanga yishimiye iki gikorwa aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 13 bari bazindukiye mu Rwanda, baboneraho kuzenguruka igihugu basura ibikorwa bitandukanye, bahatangariza ko u Rwanda rumaze kwiyubaka.

Usibye abakuru b’ibihugu 13, uyu muhango witabiriwe n’intumwa z’abakuru b’ibindi bihugu bagera kuri 7, Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Komiseri Mukuru wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Ubwanditsi

http://www.igihe.com/news-12-33-7176.html

Posté par rwandaises.com