Nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwa Repubulika rutegetse ko Peter Erlinder yarekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi, ariko ko adahanaguweho icyaha, ubuyobozi bwa leta zunze ubumwe za Amerika bwahise bugira icyo bubivugaho.

Darby Holladay, umuvugizi wa minisiteri ifite ububanyi n’amahanga mu nshingano zayo (State Department) muri USA, yatangaje ko leta ya Amerika yishimiye icyemezo cy’urukiko cyo kurekura uwo munyamategeko. Ngo ubu noneho Professor Erlinder ashobora gusubira mu gihugu cye, ariko ngo mbere hari ibyo agomba kuzuza, harimo no kubanza gushaka aho azaba abarizwa (address) mu Rwanda mu gihe ubutabera bumukeneye.

Umugore wa Peter Erlinder, Masako Usui, we yatangaje ko acyumva inkuru ry’irekurwa ry’umugabo we atayemeye ako kanya, ngo yibajije icyo bivuga. Yongeyeho ko yifuza kumubona ngo abyemere, ngo kandi nagumishwaho ibirego bazamuguma iruhande barengere izina rye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yatangaje ko kuba Erlinder arekuwe ntacyo bigabanya ku bukana bw’ibyo aregwa, kandi ngo kuba yarekuwe ku mpamvu z’ubuzima si uko ubutabera bwatsinzwe, ngo ahubwo ni ukumwereka ko ubwo butabera bw’u Rwanda Erlinder akunda kugaya bwahaye agaciro ubuzima bwe bwo ku mubiri no mu mutwe. Yongeyeho ko ubushinjacyaha butazacika intege, ngo ubu dosiye ye ikaba iri kurangira, dore ko urubanza rutaraburanishwa mu mizi yarwo.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5456.html

Posté par rwandanews.be