Nk’uko twari twabitangaje, u Bubiligi bwabaye ubwambere kwakiriye igikorwa cyitiriwe Itorero rya mbere ry’urubyiruko ku mugabane w’Uburayi. Iryo sangano ryahuje abasore n’inkumi basaga 80 tariki ya mbere kugeza kuya 5 Nzeli uyu mwaka, baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi nk’u Bufaransa, u Buholandi, u Bwongereza (UK), u Budage, u Busuwisi ndetse n’u Bubiligi.

Ijambo ry’ikaze ryavuzwe na ambasaderi w’u Rwanda mu Bubligi, Ntwali Gérard, washimiye byimazeyo urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa by’umwihariko abari muri WAF bitanze cyane mukugitegura.

image

Bamwe mubagize WAF , bateguye iki gikorwa

Aho inkumi n’abasore bateraniye…

Bakigera mu kigo cyabakiriye, aba jeunes bashyizwe mum atsinda (groups) yari agizwe n’intore 7. Buri tsinda rikaba ryari rifite umuyobozi ndetse n’izina (Imena, Inganji, Imanzi n’ayandi). Ibyo byatumye gahunda zose zubahirizwa, dore ko hajemo no gupiganwa kuko hari hateganijwe ibihembo bitandukaye kubazitwara neza kurusha abandi.

Buri gitondo muma saa kumi n’imwe (5:00am) abitabiriye Itorero bahuraga hanze bagatangira sport. Nyuma yo kwisukura, hagakurikiraho kwica umwaku (amafunguro ya mugitondo) nyuma yaho n’ibwo bajyaga gukurikira ibiganiro.

Imigoroba yagiye irangwa n’imikino(foot, basket, Golf..), ibitaramo (spectacles) bitandukanye ndetse no gusabana. Aha twavuga ko amatsinda yari agizwe n’abantu badasanzwe baziranye kugirango hatabaho kwironda…

image

image

Nyuma y’amasaha atarenze 48 wabonaga basa n’abamaze imyaka myinshi baziranye kandi ubona rwose batiteguye gutana.

Ibiganiro byatanzwe

Usibye kwidagadura ariko, abo basore n’inkumi banaboneyeho gusobanukirwa na byinshi bibazaga ku Rwanda, dore ko benshi muri bo bavukiye cyangwa se bakuriye ku mugabane w’Uburayi. Ni muri urwo rwego hari hatumiye inararibonye mu byerekeranye n’umuco, amateka ndetse n’uburere mboneragihugu muri rusange, kugirango “bavure” iyo nyota idasanze urwo rubyiruko rwagaragaje.

Umunyabanga nshingabikorwa wa Rwanda National Youth Council, Nkuranga Alphonse ari mu batangije ibiganiro, aho yabaganirije cyane cyane ku ruhare urubyiruko rufite mu iterambere ry’igihugu. Yabakanguriye kandi gushishikarira kujyana umushobozi n’ubumenyi bafite i Rwanda kuko bikenewe.

Kuwa kane tariki 2 Nzeli nibwo Alphonse Ntidendereza wari uhagarariye Itorero ry’Igihugu yasobanuriye abari aho icyo ijambo ‘Itorero’ bivuga, amateka yaryo, icyo rigamije n’ibindi.

Kuri uwo mugoroba kandi urubyiruko rweretswe amateka ya cinéma mu Rwanda, ndetse bahabwa n’igihe cyo kubaza ibibazo.

Ku munsi ukurikiyeho, umujyanama wa mbere wa Ambassade bwana Faustin Musare yatanze ikiganiro kuri vision 2020 cyari cyashishikaje benshi. Abo basore n’inkumi bagaragaje ubushake n’ubumenyi butangaje mu by’iterambere, ubwo bahabwaga urubuga rwo kugira icyo babivugaho.

Hanatanzwe kandi ibiganiro ku mateka, kuri Génocide, ku kwiyunga no kubaka igihugu. Ku mugoroba waho nibwo Diogène Ntalindwa (ATOME) yatanze ubuhamya abinyujije mu kinamico.

image

Faustin Musare

Ku yindi minsi kandi, ibiganiro byaranzwe n’abandi ba jeunes bagize icyo bageraho mu buzima (Young Achievers), aho bakanguriraga barumuna babo kugana ishuri bakaminuza no gukunda umurimo aho guta umwanya mu bidafite umumaro. Inararibonye nka Muyango, Jean Mukimbiri n’izindi, nazo zitangiye igikorwa cyo kuganiriza no gutoza urubyiruko mubikorwa binyuranye.

image

Muyango

Akaryoshye ntigahora mu itama

image

Mu gitaramo cya nyuma nibwo buri tsinda ryigaragaje ribinyujije mu mbyino nyarwanda ryatojwe. igitaramo kandi cyagejeje mu ma saa mbili za mugitondo (5-Nzeli), aho bamwe bari bagiceza..

Imiryango n’abandi banyarwanda babyifuje, baje mu muhango wo gusoza Itorero, aho bataramiwe nanone n’urubyiruko ndetse n’itorero Ihanika.

image

image

image

Abitabiriye itorero ry’ambere ry’urubyiruko mu Bubiligi 2010 bahawe izina ribaranga ariryo ‘ISONGA ‘.

Mu byifuzo batanze harimo : Gukora amosomo nyayo y’ikinyarwanda kandi ko iminsi itanu itari ihagije, ko ubutaha hakenerwa nibura ibyumweru 2 n’ibindi

 » Urabeho , n’aho kuri Facebook »

Nyuma y’itorero , abagize Isonga bagiye bashakisha uburyo bwo kwihurira, aha navuga nko mwimulika rya filimi “Muyango n’Imitali” aho abenshi muri bo baje, batumvanga ururimi rw’ikinyarwanda iyi filimi ikozemo. Uwo nabajije yansubije ko yari yikumburiye. Bitari ibyo, urubuga facebook ruri mu byatumye abagize bakomeza kubana.

Nabibutsa ko hari abanyamahirwe batomboye amatike y’indege ajya i Kigali cyangwa mu Bwongereza yatanzwe n’ikompanyi KLM, ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.

N.Murenzi

Posté par rwandaises.com