Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa na serivisi zo mu bihugu, Joachim Von Amsberg, aratangaza ko u Rwanda rufite uburyo bwiza bwo gukorana n’abafatanyabikorwa barwo mu iterambere.
Ibi Bwana Amsberg yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, akaba ari mu ruzundiko rw’iminsi itatu mu Rwanda mu rwego rwo kwihera amaso iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, Bwana Amsberg yavuze ko yatangajwe n’ibyo yiboneye birimo iterambere ry’igihugu ryihuse nyuma yo gusura imishinga itandukanye iterwa inkunga na Banki y’Isi irimo irebana n’ingufu.

Amsberg agira ati: “Naje hano gushimira Perezida ku byiza u Rwanda rwagezeho ndetse no kwemera gukomeza gutera inkunga gahunda z’iterambere z’igihugu”.

Bwana Amsberg avuga ko Banki y’Isi ikorana bya hafi na guverinoma y’u Rwanda, aho u Rwanda ari rwo rugaragaza inkunga rukeneye mu bwoko no mu ngano ku bafatanyabikorwa barwo b’iterambere.

Yongeyeho kandi ko u Rwanda rufite uburyo bwiza bwo gukorana n’abafatanyabikorwa barwo mu iterambere ngo ku buryo Banki y’Isi yiteguye gutanga inkunga yayo muri izo gahunda igihugu gishyize imbere.

image

Visi Perezida wa Banki y’Isi Joachim Von Amsberg

ubwo yagiranaga umubonano na Perezida Kagame

image

Perezida Kagame aramukanya n’intumwa zari zazanye

na Visi Perezida wa Banki y’Isi

image

Bwana Amsberg aganira n’abanyamakuru

Foto: Urugwiro Village

Emmanuel N.

http://www.igihe.com/news-7-11-7222.html
Posté par rwandaises.com