Nyuma y’uko basabye Leta y’U Rwanda kurekura Victoire Ingabire watawe muri yombi mu cyumweru gishize ntibikorwe nk’uko babyivugira, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bagize amashyaka FDU-Inkingi iyobowe na Ingabire Victoire, Green Party ya Frank Habineza, yombi akaba ataremererwa gukorera mu Rwanda, afatanije na PS-Imberakuri ya Bernard Ntaganda, kuri uyu wa Mbere yandikiye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye asaba ko wagira icyo ukora kugirango Ingabire Victoire ndetse n’abandi banyapolitiki bafunzwe ku mpamvu zitandukanye barekurwe.

Muri iyo baruwa bandikiye akanama gashinzwe umutekano ka Loni, abayisinyeho basobanuye ko basabye Leta y’u Rwanda ko Victoire Ingabire ufungiye ibyaha byo gukekwaho gushinga umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi yafungurwa, gusa ngo ntibyagira icyo bitanga.

Mu bandi banyepolitiki bafunze ihuriro ry’imitwe y’amashyaka atavuga rumwe na Leta rivuga muri iyo baruwa ko ryasabiye kuba bafungurwa harimo Me Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri, Mushyayidi Deogratias w’ishyaka PDP wakatiwe igifungo cya burundu, n’uwigeze kuba minisitiri muri guverinoma y’u Rwanda, Charles Ntakirutinka.

Iyi baruwa amashyaka atavuga rumwe na Leta ayandikiye Loni nyuma y’itabwa muri yombi rya Madamu Victoire Ingabire ryabaye tariki 14 Ukwakira 2010. Uyu mutegarugori kandi yari yarigeze gutabwa muri yombi tariki 21 Mata uyu mwaka akurikiranweho ibyaha birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mbere yo kumufungura umunsi wakurikiyeho, ariko ategekwa kutarenga imbibe za Kigali mu gihe yari ataraburanishwa.

Foto: Archives
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-7934.html

Posté par rwandaises.com