Nzabonimpa Amini
KIGALI – Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza aratangaza ko hifashishijwe itumanaho n’ubufatanye n’abaturage inzego z’ubumutekano zizabasha gutahura ahakorewe icyaha kandi ko mu gihe kitarenze iminota 30 ubutabazi buzajya buba bugeze ahakorewe icyaha.
Uyu muhigo wakomeje kubazwa Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2010, ubwo yasobanuraga ibikubiye muri gahunda y’imyaka 7 Guverinoma ayoboye ihishiye Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe ubwo yari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ageza ku mitwe yombi igize Inteko ibikubiye muri gahunga ya Guverinoma, avuga ku bikubiye mu miyoborere myiza ku nginyo ya 41 yagize ati “tuzakomeza kunoza ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’ibigo by’abikorera mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, inzego za polisi zikamenyeshwa icyaha gikozwe mu gihe kitarenze umunota umwe, kandi Polisi nayo izatabara mu gihe kitarenze iminota 30.”
Aha yavuze kandi ko hazakomeza kubakwa ubushobozi bwo kuburira, gukumira no guhangana n’ibiza, 90% by’ibiza bikaba byateguriwe ingamba zibikumira n’ubutabazi bwihuse, igihe cyo kubona ubutabazi bw’ibanze ntikirenge isaha imwe.
Minisitiri Makuza yakomeje asobanura ko nubwo bigaragara ko bigoye kubigeraho, atari igitangaza mu gihe mu Rwanda hamaze gusakara itumanaho, inzego zitandukanye z’umutekano zikaba zigomba kubigiramo uruhare cyane cyane abaturage basabwa kwihutira kumenyesha inzego zibishinzwe icyaha kikimara kuba na mbere y’uko kiba mu gihe byamenyekanye.
Umukuru wa Guverinoma kandi akomeza agaragaza ko inzego zishinzwe umutekano zigomba kwicara zigakora gahunda inononsoye, kugira ngo izo ngamba zigerweho.
Ku itariki 15 Ukwakira 2010, Umuvugi wa Polisi y’Igihugu Supt. Eric Kayiranga yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibyanditswe muri gahunda za Guverinoma birebana no gutabara ku buryo bwihuse bizashoboka.
Supt. Eric Kayiranga yagize ati “kugira ngo ibyo bigerweho, Polisi y’Igihugu irategura gahunda inononsoye y’ishyirwa mu bikorwa kuri iyo gahunda mu cyo bise Strategic plan.”
Muri iyo gahunda ikinonosorwa, ngo ikubiyemo gahunda eshatu arizo kongera amahugurwa, gushaka ibikoresho bijyanye n’igihe ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano n’abaturage muri rusange.
Iki kinyamakuru kandi cyavuganye na bamwe mu baturage barimo Rwakayiro Peter na Musanganya John kuri iyo ngingo, bavuga ko ubutabazi bwihuse babona ari ikintu gishoboka mu gihe polisi ifite ibikoresho bisabwa, ifite ubushake kandi bikaba n’inshingano zayo, bati “natwe abaturage twiteguye gukorana neza n’inzego zose zishinzwe umutekano, kuko umutekano ari wo udufasha gutera imbere kandi habaho ibyaha bikaduhungabanya.”
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=460&article=17825
Posté par rwandaises.com