(Foto/T. Kisambira)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Ku wa 22 Ukwakira 2010, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibyiza Abanyarwanda bifuza kugeraho ari bwo bigitangira. Ibyo yabitangarije mu gitaramo cyo kuri Stade nto y’i Remera, cyateguwe n’Inama Nkuru y’Abagore mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame aherutse kwegukana ubwo yatorerwaga kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, mu ijambo rye yagize ati “bakobwa, bagore, ba mutima w’urugo, mbaraga z’u Rwanda, intsizi twishimira ni intsinzi y’amajyambere ku Rwanda n’Abanyarwanda.”

Aha Perezida Kagame yongeyeho ko ibikorwa byiza bishimwa byakozwe, asanga aribwo bikijya gutangira.

Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe n’abagore, mu myaka irindwi iri imbere bizikuba inshuro nyinshi, ati “ ibyo si umugani, si imvugo gusa, si n’icyifuzo imvugo niyo ngiro.”

Yanavuze ko abagore b’u Rwanda batagipimirwa ngo n’ubwo bidakwiye ko umuntu apimirwa n’undi, bityo ngo uyu niwo mwanya wo gukoresha imbaraga n’uburenganzira bwabo kugira ngo bagere aho bifuza kugera.

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rufite umubare munini w’abagore mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, ubwo bwinshi atari bwo ngombwa, ahubwo ko icyangombwa ari agaciro bafite.   Ati “ burya amabuye yitwa amabuye, ariko iyo ari zahabu bivugwa ko ari amabuye y’agaciro.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda muri rusange n’abagore by’umwihariko, gufatanya bakubaka igihugu, ntibate umwanya birirwa basubizanya n’abafite imigambi yo kudindiza iterambere igihugu gifite, ati “ibikorwa byacu byiza bizadusubiriza.”

Perezida Kagame yababwiye ko Umunyarwandakazi akwiye kwishimira kuba icyo ari cyo no kuba Umunyarwandakazi ufite agaciro kandi yiha ubwe, ari nako agaha igihugu cye.”

Icyo gitaramo cyitabiriwe n’abagore n’abakobwa ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Dr Gashumba Diane akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abagore, mu ijambo rye yakira Perezida Kagame  yagize ati “ Perezida Paul Kagame uri umushumba utazimiza izo uragiye,  ukaba n’intore ihiga izindi.”

Dr Gashumba yashimye Perezida Paul Kagame kuba yarakuye abagore mu mwijima akabashyira mu mucyo, ati “aho ibyiza biri biravuga, naho abavuga nabi u Rwanda ni ishyari barufitiye kandi ngo n’ubundi havugwa umugabo.”

Ku bijyanye na raporo LONI iherutse gusohora ku Rwanda,  Dr Gashumba yavuze ko ibiyikubiyemo bitazabatesha umwanya, ngo bazakomeza inzira y’iterambere, dore ko n’ubundi ngo ibyo  bitabuza u Rwanda gukomeza kwegukana ibikombe mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kuyobora ibikorwa by’iterambere ry’ikinyagihumbi.

Dr Gashumba yashoje yizeza  Perezida Kagame, ko abagore bari kumwe nawe mu bikorwa byose by’imyaka irindwi iri imbere.

Icyo gitaramo cyaranzwe n’indirimbo zinyuranye zishimira intsinzi, imikino igaragaza aho iterambere rigeze mu Rwanda, imivugo n’ubusabane hagati y’abari bitabiriye uwo muhango.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=463&article=17990

Posté par rwandaises.com