Kuri uyu wa mbere nibwo Victoire Ingabire Umuhoza umaze iminsi 10 mu maboko ya polisi agomba kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kugirango yisobanure ku byaha aregwa birimo guteza umutekano muke no kurema umutwe w’iterabwoba.

Uwo munyapolitiki akaba amaze iminsi ahatwa ibibazo n’ubushinjacyaha, nk’uko The New Times ibitangaza. Yafashwe nyuma y’aho umwe mu bari abayobozi ba FDLR ariwe Major Vital Uwumuremyi afatiwe ashaka kwinjira muri Congo, hari tariki 13/10/2010. Nyuma umuvugizi w’ubushinjyacyaha Augustin Nkusi yaje gutangaza ko uwo musirikare na Ingabire bari mu migambi yo gushinga umutwe w’iterabwoba witwa Coalition of Democratic forces (CDF), ukaba ngo waragombaga gushamikira kuri FDU Inkingi iyobowe na Ingabire.

Bwana Nkusi ati “ Ingabire yashakaga guteza imvururu mu gihugu akoresheje bamwe mu bakirimo, afatanyije na FDLR. Yatozaga abantu ngo bazakore ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu imbere. Ubu idosiye yarakozwe kandi ibimenyetso bigiye kugezwa imbere y’inkiko.”

Major Uwumuremyi na madame Ingabire bararegwa nanone guha imitwe y’iterabwoba intwaro n’amasasu, guhungabanya umutekano w’igihugu n’umudendezo wa rubanda.

Ibyo bibaye mu gihe Ingabire yari yararekuwe by’agateganyo nyuma yo gushinjwa ibindi byaha byerekeranye no kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba, guhembera ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko.

Hagati aho kandi Ingabire hari bindi byaha aregwamo n’abandi barwanyi ba FDLR 2 aribo Lt. Col Tharcisse Nditurende and Lt. Col Noel Habiyaremye nabyo byerekeranye no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu bafatanyije na Paul Rusesabagina.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-8050.html

Posté par rwandaises.com

facebook