Minisitiri w’uburezi Dr Charles Muligande wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kugira umuco wo gusoma no kwandika, akaba kandi yizeza inkunga yose umuntu ufite ubushake bwo kubigeraho.
Nk’uko Umuyobozi mukuru w’inzu y’ubwanditsi ya Fountain Publishers ari nayo yasohoye iyo nkoranyamagambo, James Tumusiime yabivuze, ngo iyo nkoranyamagambo izafasha abanyarwanda bavuye hanze kwiga ikinyarwanda neza kandi byihuse. Yongeyeho ko bizorohereza abarimu kwigisha mu cyongereza, nyuma y’aho gahunda yo kwigisha ishyiriwe muri urwo rurimi.
Iyi nkoranyamagambo yakozwe mu gihe kigera ku myaka 5 ngo yakozwe mu rwego rwo gufasha abantu bagera kuri miliyoni 30 bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Nk’uko byasobanuwe na Prof. Rugege, ngo iyi nkoranyamagambo igizwe n’amapaji 600 ikaba ifite ibice bibiri. Igice kimwe kigizwe n’amagambo y’Icyongereza asobanuye mu Kinyarwanda naho ikindi kikaba kigizwe n’amagambo y’Ikinyarwanda asobanuye mu cyongereza.
Prof. Geoffrey Rugege ni Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2008, mbere yaho akaba yari umwalimu n’umuyobozi mu ishami ry’icyongereza muri Grambling State University yo muri Louisiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Prof. Rugege yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makerere, yize icyiciro cya gatatu ndetse nyuma yiga n’icyiciro cy’ikirenga (Ph.D) muri Kaminuza ya Illinois yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
SHABA Erick Bill