Nk’uko tubikesha Le Monde, ngo mu kwanga icyifuzo cye cyo kuba arekuwe, urukiko rwagendeye ku mpamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, aho bwavugaga ko Mbarushimana aramutse arekuwe yajya kwiyamamaza mu binyamakuru, agashyira igitutu ku batangabuhamya, ndetse yewe akaba ashobora no guhungira hanze y’igihugu agacika ubutabera.
Uwo munyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR yafashwe tariki 11 z’uku kwezi nyuma y’impapuro z’ibanga (mandat d’arrêt sous scellés) zatanzwe n’Urukiko Mpuzamhanaga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, rumushakisha ku byaha by’iterabwoba byakorewe muri Congo mu mwaka wa 2009. Gusa urukiko rwa Paris rukaba rwasubitse umwanzuro ku cyifuzo cy’uko yakoherezwa i La Haye.
Callixte Mbarushimana w’imyaka 47 aba amu Bufaransa kuva mu mwaka wa 2002, akaba ahaba n’impunzi, ariko anakora akazi k’ubutekinisiye mu by’ikoranabuhanga (technicien informatique). Aregwa ibyaha 5 byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara 6 birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, kwangiza imitungo n’itoteza byakozwe n’umutwe wa FDLR mu mwaka wa 2009 igihe barwanaga n’ingabo za Repubulika Irahanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Rwanda (RDF).
Ibyo byose uregwa arabihakana, abamuburanira bakaba basaba ko atakoherezwa i La Haye.
Uwimana P