Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu mwaka wa 2024 azaba tariki 15 Nyakanga.

Byasohotse mu Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida azaba abereye umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.

Iteka rya Perezida rivuga ko ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo , uzaba ku Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe abadepite batorwa n’inzego amatora yabo azaba kuwa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, ni ukuvuga gutora Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; n’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

Ni ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye kuba amatora ya Perezida kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa.

https://igihe.com/politiki/article/hatangajwe-itariki-y-amatora-ya-perezida-yahujwe-n-ay-abadepite