Hashize iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika isabye agahenge k’amasaha 72 hagati y’impande ziri mu mirwano mu Burasiraziba bwa Repubulika Iharanira Demokararasi ya Congo, ni ukuvuga igisirikare cy’icyo gihugu ndetse n’umutwe wa M23.

Ubwo busabe bwagezweho nyuma y’aho Amerika iganiriye n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, bakagaragaza ko bashyigikiye ako gahenge hagamijwe guhosha imvururu no kugarura amahoro muri icyo gice cya Congo.

Havuzwe byinshi birimo ko kuba u Rwanda rwaraganirijwe bishobora kuba bishimangira ibyo Congo imaze igihe irushinja byo kugira ingabo muri icyo gihugu, abandi bavuga ko Congo yaba itangiye kuva ku izima nyuma y’igihe irahira ikirenga ko itazaganira na M23 n’ibindi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yaganiriye na IGIHE, agaruka kuri ibyo bimaze iminsi bivugwa ku mubano w’u Rwanda na Congo, imvugo za Perezida Felix Tshisekedi ku Rwanda n’ibindi.

IGIHE: U Rwanda rwakiriye gute itangazo rya Amerika ?

Mukurarinda: Ririya tangazo rije rikurikira ibiganiro byabaye hagati y’abayobozi bakuru ba Amerika mu nzego zitandukanye baganira n’abayobozi b’u Rwanda ndetse n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Rero nta kinyoma kirimo; ni imyanzuro igenda ishyirwa mu bikorwa biturutse ku biganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi bikozwe na Amerika nk’Umuhuza cyangwa nk’igihugu cy’inshuti.

Kuba u Rwanda rwaragishijwe inama hari ababifashe nko kwiyemerera ko ruri muri Congo, mwabivugaho iki byo ?

Ni ababifashe gutyo nkana kuko ntabwo ari byo byanditse. Iyo usomye usanga bireba abasirikare ndetse n’imitwe yitwara gisirikare irwanira mu Burasirazuba bwa Congo. Ntabwo bigeze bavuga ngo abasirikare runaka, cyangwa ngo n’iyo mitwe bayivuge amazina. Ariko iyo ubisesenguye neza usanga ko babisobanuye neza, bakavuga abasirikare bemewe. FARDC ntawahakana ko irwanira mu gihugu cyayo, nta washidikanya ko hari imitwe itandukanye ndetse muri iyi minsi numva bavuga ko hari igera kuri 200 iri muri kiriya gihugu. Ntawe uyobewe ko hari n’imitwe y’abanyamahanga irwanira muri kiriya gihugu.

Kubyuririraho rero ukavugisha itangazo ibyo ritavuze, ntabwo ari byo kuko ibyavuzwe ni imitwe yitwara gisirikare irwanira hariya, ni imitwe irwana n’ingabo z’igihugu ziri hariya. Ingabo z’igihugu ziri hariya ni iza Congo, ikibazo niho kibera; ibyo birasobanutse kumva ko ingabo za Congo zirimo ziharwana kuko ni ku butaka bwabo.

Icyo bavuze rero ni uko u Rwanda rushyigikiye icyo cyemezo cyafashwe, u Rwanda kandi rwamye rushyigikiye ibyemezo byose byafatwa biciye mu biganiro kugira ngo amahoro abe yagaruka muri kariya gace.

Ni ukuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda nta kibazo ibona mu myandikire ya ririya tangazo ?

Nta kibazo kirimo nta na gitoya. Ikibazo kiri mu bashaka kurivugisha ibyo ritavuga no mu bashaka kurisesengura babijyana mu nzira y’ibyo bashaka, gusa ibyo ntacyo bivuze kuko ibyanditse birahari.

Hanyuma tunibutse ko hari icyo abantu badakwiye kwibagirwa cyangwa kwirengagiza. Uko byagenda kose, iriya ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, igomba kugira ingaruka ku bihugu bituranye na Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gutangaza ingamba zirebana n’umutekano w’igihugu. Hari umutwe wa FDLR urwanira hariya kandi icyo ushyize imbere, ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi waranabikoze. Ikindi ni uko raporo zitandukanye zagaragaje ko uwo mutwe ukorana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaba gukorana, byaba kuvanga kwaba guhana ubufasha; ibyo byose u Rwanda rwarabigaragaje.

Kubera ibi biganiro twavuze, umwe mu bakuru b’ingabo za Congo aherutse gutangaza abwira abasirikare be ko uwo bazongera kubona akorana na FDLR ari akazi ke, nyamara mbere uhereye kuri Perezida, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Umuvugizi wa Guverinoma, Umukuru w’inteko […] bose mu ndimi zitandukanye bavugaga ko FDLR idahari […] ariko noneho ubu byarahindutse.

Bivuze ko ibyo u Rwanda rwakomeje kuvuga ku birebana n’umutekano warwo n’uwo mutwe byari ukuri. Kuba rero u Rwanda rwarabivuze, nta gitangaza ko u Rwanda rwavugwa muri iri tangazo. Niba u Rwanda ari umuturanyi wa kiriya gihugu, nta gitangaza ko rwavugwa muri ririya tangazo.

Nyuma y’amasaha 72 y’agahenge harakurikiraho iki?

Byakabaye byiza ako gahenge gakomeje kakamara icyumweru, ejo kakaba ukwezi kugeza igihe abantu baganiriye intambara igahagarara. Icyiza cy’aka gahenge ni uko bigaragara ko aho katurutse bishoboka.

Katurutse mu biganiro nubwo atari ibiganiro hagati y’impande zombi zifitanye ibibazo kuko nta banga ririmo ko umubano w’u Rwanda na Congo urimo igitotsi. Bavugana bombi rero, bavugana harimo umuhuza cyangwa igihugu cy’inshuti, icy’ingenzi ni uko bigaragaye ko bishoboka ko abantu baganira uko baba baganiriye kose.

Birashoboka ko baganira bagafata icyemezo, hanyuma uko gishyirwa mu bikorwa ni ibindi, ariko n’iyo kitashyirwa mu bikorwa cyangwa kigashyirwa mu bikorwa bigoranye, nibura ni intambwe yatewe igaragaza ko ibiganiro bishoboka.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yagaragaje ko nta kibazo u Rwanda rubona mu itangazo rya Amerika

Icyiza rero ni uko ako kantu nubwo ari gato kagezweho gaturutse mu biganiro kandi nk’uko nabivuze byaba byiza ako gahenge gakomeje kakava ku minsi itatu kakamara icyumweru kagakomeza abantu bakareba umuzi w’ikibazo nyakuri bakakiganiraho, hagashakwa umuti. U Rwanda rwo rwiteguye kujya mu biganiro igihe cyose Leta ya Congo yabishaka, yaba hagati y’ibihugu byombi cyangwa hagati y’ibihugu byo mu karere kandi ibyo byaranabaye inshuro nyinshi.

Ibiganiro rero u Rwanda rwiteguye kubijyamo, ariko ibiganiro bigirwa n’impande ebyiri cyangwa izirenze ebyiri. Niba rero bava ahantu hari amasezerano yashyizweho umukono ariko guverinoma ya Congo yagera i Kinshansa ikagenda ikavuga ibindi, ni ugukomeza guhozaho kugeza igihe abantu bazumva ko nta kindi gishobora gukemura biriya bibazo uretse ibiganiro. U Rwanda rero nta cyabuza ko rushyigikira icyemezo nk’iki.

U Rwamda rwakiriye gute amagambo Perezida wa Congo amaze iminsi atangaza mu kwiyamamaza arwibasira?

Mbere na mbere amagambo avugwa n’umukuru w’igihugu cya Congo, si amagambo ugomba gufata nk’imikino cyangwa ngo wumve ari ibiparu n’inzenya, bitewe n’uyavuga uwo ari we. Umuntu uyavuga ni Perezida wa Repubulika. Ni ukuvuga ko rero ayo magambo ugomba kuyafata nyine nk’uko avuzwe unagendeye ku wayavuze uwo ari we.

Ikindi ariya si amagambo aganisha ku mahoro no mu ituze. Si amagambo ahumuriza abantu. Ku rundi ruhande, ni indimi ebyiri ari nayo mpamvu tugomba gusesengura no gutekereza twe tuyabwirwa cyangwa se umukuru w’igihugu cyacu ari we uyabwirwa; ntiduhubuke mu gusubiza. Tukibaza tuti “kuki? Ubundi arayavugira he? Arayavuga ryari kandi arayabwira nde? »

Uyu munsi ntituyobewe ko bari mu gihe cyo kwiyamamaza, ntitunayobewe ko aya magambo akomoka kuri gahunda bashyizeho mu myaka ibiri ishize aho bagamije gahunda ku Rwanda. Niba rero umaze imyaka ibiri ubwira abaturage ko u Rwanda ari we mwanzi, ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byose bibera muri kiriya gihugu, ukavuga cyane cyane mu gace byegeranye; biragufasha kuba utabazwa impamvu washyize igice cy’igihugu mu bihe bidasanzwe, ukavanaho abayobozi b’abasivile ugashyiraho ab’abasirikare ariko ntibigire icyo bitanga.

Nicyo uba ukwepa kuko utari bubone uko usobanura ukuntu amahoro ataje mu gace wahinduye ak’intambara, ukuntu nta bitaro, nta muhanda, nta muriro, nta mazi nta mashuri, ahubwo ukaza wivugira kuri ibyo gusa.

Niba umuntu yifata akavuga ngo umuntu tuzahurira mu ijuru, ngo sinzongera kuvugana na we, agasaba uwaba afite ubushobozi cyangwa ubushake ngo azaze amufashe ahirike buriya butegetsi, agatangira kugereranya umuntu na Hitler kandi akavuga ko azakora ibishoboka byose ngo uwo muntu arangize nka Hitler ; ubundi umuntu wamaze kugera kuri urwo rwego, ntiwagakwiye kuvugana na we.

Nyamara intumwa ziraca aha, ati “ni karibu” bakaganira. Bakamubwira bati” dukomereje i Kigali” , ntababwire ati “niba mugiye i Kigali ubwo ntimuzagaruke iwanjye”, bivuze ko hari ibyo abwira intumwa aho yaba ivuye hose bakavugana, byaba mu buryo buziguye cyangwa ubutaziguye, ariko yajya imbere y’abaturage kubera bya bihe arimo, akavuga ibindi.

Ni yo mpamvu mvuga ku gushishoza kuri ayo magambo, icyakora si amagambo akwiye umukuru w’igihugu kandi si amagambo ajyana ku mahoro no mu ituze no ku kuba abantu babasha kumvikana. Byaba ikibazo u Rwanda narwo ruramutse rushatse guterana amagambo na we. Rero birashoboka ko ibihe arimo nibirangira bishobora kurangirana n’ayo magambo na cyane ko abivuga nk’umuntu ushaka kuguma ku butegetsi kimwe na bamwe mu bandi biyamamaza usanga bagira u Rwanda urwitwazo, bikwereka ko ibyo baba bavuga atari ukuri ahubwo nyine ari urwitwazo.

U Rwanda ruherutse gusaba Loni ko hajyaho Komisiyo icukumbura ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi muri Congo, mwizeye ko izajyaho?

Iyo habayeho uko kubisaba buriya u Rwanda ruba rwamaze kuzuza inshingano zarwo, kuko ku birebana n’ibyo byaha bya Jenoside biri gukorwa, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu, uretse na ambasaderi w’u Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda ibikoraho ubuvugizi kuko ari inshingano za buri gihugu iyo bibaye aho ari ho hose kubivuga.

Na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga iyo abonanye n’abadipolomate b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga arabibabwira kandi n’ibimenyetso bihari bikerekanwa, u Rwanda rero ruba rwakoze inshingano zarwo. Kuba rero byashyirwa mu bikorwa, ibihugu ni byo biba bigomba gufata icyemezo.

Umuryango w’Abibumbye urabizi ahasigaye biri mu maboko yawo ni yo igomba gufata iya mbere mu gushyiraho iyo komisiyo cyangwa ubundi buryo bwo gukora iperereza nk’inkiko; ibyo ni iby’Umuryango w’Abibumbye kuko u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora.

Ikijyanye n’amatora yenda kuba muri Congo, u Rwanda ruhagaze he?

U Rwanda ntabwo rugomba kwivanga mu bibazo bya Congo, icyo rwifuza ni uko amatora aba nk’uko biba biteganyijwe, akaba mu mutuzo ndetse n’ibibazo bijya biba nyuma y’amatora ntibihe, hanyuma ubuzima bugakomeza, u Rwanda rukifuza ko ubuyobozi bwaba bwatowe, bwashyira mu bikorwa amasezerano yose yagiye ashyirwaho umukono kugira ngo amahoro agaruke. Bwaba ari ubuyobozi bugiyeho cyangwa ubugumyeho bugakora uko bushoboye kugira ngo

umubano hagati ya Congo n’u Rwanda wongere uzahuke

.

https://igihe.com/politiki/article/agahenge-ibitutsi-bya-tshisekedi-n-amatora-atavugwaho-rumwe-aho-u-rwanda