Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Uganda (ibumoso), Adolf Mwesigye, na mugenzi we w’u Rwanda, James Musoni, mu nama ya JPC (Foto/ John Mbanda)

Kizza E. Bishumba

Inama y’iminsi ibiri yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda yigaga ku miyoborere n’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi, yageze ku myanzuro y’uko hagiye gufungurwa imipaka mishya ibiri ya Rwempasha -Kizinga na Buhita-Murubumba ihuza u Rwanda na Uganda mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru y’u Rwanda na District ya  Ntungamo na Kabale zo muri Uganda.

Iyo nama yabaye ku nshuro ya kane yabereye muri Hoteli des Milles Collines mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-22 Gashyantare 2012.

Impande zombi ziyemeje gushimangira imibanire n’imikoranire ku mipaka,   ziyemeza gukora ibishoboka kugira ngo iyo mipaka itangire gukora bitarenze muri Werurwe 2012, ibyo bikaba byarifujwe kandi bitangwaho amabwiriza n’abakuru b’ibihugu byombi hagamijwe ko abaturage baturiye iyo mipaka barushaho kugenderana no guhahirana  mu buryo buboroheye kandi bwemewe n’amategeko.

Muri iyo nama hanasuzumwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya gatatu yabereye i Mbarara,Uganda, muri Werurwe 2010 yahuje izo nzego, hanemezwa ko  bazakora indi   muri Werurwe 2012, aho  hazafatwa  imyanzuro nta kuka ku byemezo n’imyanzuro byagiye bifatirwa mu nama zitandukanye.

Ba minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu ku mpande zombi, Musoni James na   Adolf Mwesigye, bishimiye umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko bashimira inzego z’ibanze, Intara,Uturere,Polisi, inzego z’abinjira n’abasohoka  ku mpande zombi ku  ruhare rwazo mu gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’impande zombi.

Banishimiye uburyo inzego nkuru za Polisi ku mpande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka ndetse bakaba bari mu nzira yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano mu muhanda.

Mu bindi byaganiriwe hari ukugira ubufatanye mu bucuruzi buhuriweho ku mipaka hakoreshwa ibikoresho bimwe, kugendera ku mabwiriza amwe hagamije korohoreza abashoramari   mu bihugu byombi,kandi abaturage bagahabwa amabwiriza ngenderwaho.

Intumwa z’ u Rwanda muri iyo nama zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Fazil Musa Harelimana, n’abandi  bayobozi barimo nab’Uturere duhana imipaka n’u Rwanda.

Intumwa za Uganda zari ziyobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Adolf Mwesige, Minititri w’Umutekano Muruli Mukasa, n’abandi.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=673&article=29349

Posté par rwandanews